Clarisse Karasira yasheshe amasezerano na Alain Muku, ashobora kubisikana na Yvanny Mpano
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasheshe amasezerano yari afitanye n’inzu ifasha abahanzi ya ’Boss Papa’ y’umuhanzi Alain Muku, nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bakorana ndetse wanabahiriye cyane urebye indirimbo zinyuranye zawusohotsemo.

Ugutandukana kw’aba bombi kwatangajwe binyuze mu mashusho yafashwe agashyirwa ku rubuga rwa YouTube n’ikigo cya Alain Muku. Ni itangazo ryasomwe n’umwe mu bakora muri iki kigo wari kumwe na Clarisse Karasira.

Yagize ati ”Ubuyobozi bwa Boss Papa buramenyesha abakunzi ba muzika ko kubera impamvu ze bwite, umuhanzikazi Clarisse Karasira yasabye ko haseswa amasezerano yo kumuhagararira mu buhanzi.”

Karasira wari uhari basoma iri tangazo yagize ati “Nyuma y’iri tangazo rero ryashyizweho umukono n’impande zombi, ndabamenyesha ko ntakibarizwa muri iyi kompanyi ya Boss Papa.”

Clarisse Karasira yabwiye Itangaza makuru ko yahisemo gusesa amasezerano kubera impamvu ze bwite ziganjemo gahunda afite atashatse gutangaza, ngo yabonaga ko zakwangiza amasezerano yari afite.

Karasira yabajijwe izi gahunda ariko abera ibamba umunyamakuru avuga ko igihe nikigera abantu bazazimenya.

Yongeye gushimangira ko ataretse umuziki, ati ”Umuziki nzawukora ndetse cyane, n’ubu hari indirimbo nshya ngiye gushyira hanze vuba. “

Mu gihe cyenda kungana n’umwaka Clarisse Karasira yari amaze akorana na Alain Muku, yagiye akora indirimbo zakunzwe cyane zirimo Ntizagushuke, Twapfaga iki n’izindi, zinatuma izina rye ritumbagira mu gihe gito cyane.

Hari amakuru ahamya ko Clarisse Karasira ashobora kubisikana na Yvanny Mpano umaze igihe mu biganiro na kompanyi ya Boss Papa, bashobora gutangira gukorana mu minsi mike iri imbere nubwo impande zombi zitaragira icyo zibitangazaho.

Clarisse Karasira amaze kugira izina rikomeye mu gihe gito amaze mu muziki

Clarisse Karasira yari amaze kugera kuri byinshi afatanya na Alain Muku.

POSTEDE BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.