Umugore wanjye akunda imibonano cyane, iyo nsanze yashyize agatambaro gatukura ku buriri mba nzi ko kambayeho

Ndagisha inama, ndi umugabo ufite umugore ariko nishinze uburyo aba ashakamo imibonano mpuzabitsina nasaza imburagihe cyangwa nkisanga narwaye indwara y’umunaniro ukabije.

Mfite akazi, nkora mu kigo gitanga umuriro w’amashanyarazi, tuba dufite akazi katoroshye nubwo aba atari buri munsi. Umugore wanjye amaze igihe adafite akazi, aba yibereye mu rugo.

Ubundi kuva twanabana akunda imibonano mpuzabitsina gusa nanjye sinjya mupfusha ubusa, muha akanya akanyurwa mu buryo nkeka ko buhagije ariko noneho ikibazo ngira ni uko buri kanya aba ashaka ko tubikora.

Buri munsi naramuhakaniye kuko hari igihe mba naniwe cyane. Ubu noneho yize imitwe yo gutegura agatambaro gatukura, iyo nsanze yashashe neza akagategura ku buriri, uko byagenda kose mba ngomba kumurongora.

Mu by’ukuri umugore wanjye yabyirukiye mu mahanga, uburyo aba ashaka ko duteramo akabariro buragoye cyane, buba busaba imbaraga cyane, kandi aba ashaka ko duhindura pozisiyo kenshi.

Mungire inama, namubwiye ko buri munsi ntabasha rwose, none ubu yarambwiye ati’ niba bikunaniye uzambwire nshake ubashije’ ngo nihunza inshingano, cyangwa akanshinja kuba naciye ahandi kandi mu by’ukuri ndarengana.

Mbese ‘yirirwa mu rugo’ aba yaruhutse bihagije, naho njye ntahana umunaniro, kubyumvikanaho ndabona bigoye, yageze naho kumpa ibimenyetso by’ibitambaro, nibeshye nkaryama nta gikozwe byambera ikibazo pe.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.