Umuhanzi w’umu congoman uzi kubyina cyane ategerejwe i ikigali mu gitaramo cya “Kigali Jazz Junction  “Awilo Longomba”- [REBA HANO]>>>>

Ibyitezwe ku muhanzi w’umu congoman uzi kubyina cyane ategerejwe i ikigali mu gitaramo cya “Kigali Jazz Junction  “Awilo Longomba”- [REBA HANO]>>>>

Image result for Awilo Longomba

Umuhanzi Mani Martin yemejwe mu bahanzi bazaririmbana na Awilo Longomba muri Kigali Jazz Junction.

Image result for man martin

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction, gisanzwe kiba mu mpera za buri kwezi, aho gikunze kwitabirwa n’ibyamamare mu muziki wo hirya no hino ku Isi.

Iki gitaramo cyamenyekanye kare kuri iyi nshuro, ko kizitabirwa n’icyamamare mu njyana ya Rumba ‘Awilo Longomba’ uturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo RDC, bikaba byaratangajwe mu gitaramo cyabaye mu kwezi gushize.

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko amatora yakoreshejwe n’ikompanyi isanzwe itegura ibi birori ya ‘Rg Consult’ yifashishije uburyo bwo gutora binyuze kuri Twitter.

Mu bahanzi batatu barimo Suzanna Owiyo ukomoka muri Kenya wagize 5%, Mya ukomoka muri Amerika wagize 28% naho Awilo Longomba wanahise atsinda n’amajwi 67%.

Image result for awilo longomba

Awilo Longomba agiye gutaramira i Kigali

Image result for awilo longomba

Umuhanzi Awilo Longomba azasusurutsa Abanyakigali

Image result for man martin

Mani Martin wateguje abakunda ibihangano ko agiye gutaramana na bo, yagiriwe ikizere cyo kuzaririmbira ku rubyiniro rumwe na Awilo Longomba.

Bimaze kumenyerwa ko ibi bitaramo bya Kigali Jazz Juction, bitumirwamo abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga bakunzwe n’Abanyarwanda, ariko ntibibagirwe guha amahirwe n’abahanzi nyarwanda.

Ibi bikorwa hagamijwe gufasha abahanzi bakizamuka ngo na bo bagaragaze impano zabo, bikaba biri mu rwego rwo kubafasha kuzamuka, na bo bakaba bamenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Iki gitaramo kizaba tariki 25 Ukwakira kikazitabirwa nanone n’umuhanzikazi ‘Rita Ange Kagaju’ uri mu bahanzi bari kuzamuka neza, Neptunez Band ndetse n’itsinda ry’aba Deejays bitwa ‘Nep Djs’.

Image

“johnny drille” agani n’itangaza makuru mu gitaramo cya “Kigali jazz janction” mu kwezi gushize cya.

Leave a Reply

Your email address will not be published.