Kylie Jenner yibasiwe n’abafana kubera kwambara impinure mu bukwe bwa Justin Bieber [AMAFOTO]

Umucuruzi kabuhariwe akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Kylie Jenner yibasiwe n’abafana be bamushinje kwiyambika mu buryo budakwiriye mu bukwe bw’umuhanzi Justin Bieber.

Kylie Jenner uherutse kuba umwe mu bakiri bato batunze miliyari y’amadolari,yagaragaye yambaye ikanzu igaragaza imyanya ye y’ibanga mu bukwe bwa Justin Bieber bituma abakunzi b’ikiganiro cyitwa Keeping Up With The Kardashians agaragaramo we n’abavandimwe be barimo na mwene se Kim Kardashian bamunenga cyane.

Kylie Jenner yari mu batumirwa 154 Justin Bieber yatumiye mu bukwe bwe n’umugore we Hailey Baldwin buherutse kubera muri Carolina y’Amajyepfo kuwa mbere w’ iki cyumweru.

Kylie w’imyaka 22 yari yambaye ikanzu isa na zahabu,ikurura abagabo cyane ndetse yo gusohokana kurusha uko wayijyana mu bukwe,bituma abafana be bamwibasira.

Umwe mu bafana basaga miliyoni 147 zikurikirana Kylie Jenner yagize ati “Hagize umuntu uza mu bukwe bwanjye yambaye gutyo byandakaza.”

Undi yagize ati “Ni gute wiyambika gutyo mu bukwe butari ubwawe?.Icara hasi madamu.”
POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.