Umunya Nigeria “Johnny Drille” yaraye ageze i ikigali mu masaha y’umugoroba [REBA HANO]>>>>

Nkuko tubikesha urukuta rwa (KigaliJazzJunction) rukorera kuri “Instagram” rwemeje ko muhanzi wo muri Nigeria, Johnny Drille, yasesekaye mu Mujyi wa Kigali aho azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza ukwezi kwa Nzeri 2019.

Johnny Drille ni muntu ki?!:

ubusanzwe witwa John Ighodaro ni umuririmbyi w’imyaka 29, akunzwe n’abantu benshi kubera umwihariko w’ijwi rye n’injyana ituje aririmba.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Wait For Me” yatangiriyeho, “Romeo & Juliet” yamwubakiye izina ku ruhando mpuzamahanga, “Halleluya” yakoranye na Simi n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi uje ku ririmbira abanyarwanda mu gitaramo ngaruka kweri cya “Kigali Jazz Junction” Yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe saa tatu n’igice z’umugoroba yakirwa n’itsinda ry’abanyamakuru ndetse n’abari gutegura iki gitaramo bari bagiye ku kibuga cy’indege.

Yazanye n’itsinda ry’abantu bamufasha barangajwe imbere n’umusore ukiri muto ukunze kwiyita Godwyn Guitar akaba umuhanga uzwi mu bacuranga gitari muri Afurika, yakunze kwifashishwa n’abahanzi batandukanye bakomeye biganjemo abo muri Mavin Records ya Don Jazzy.

Mu magambo make aganira n’itangazamakuru yavuze ko i Kigali ari heza ariko na none hakonje ugereranyije no muri Nigeria aho yari aturutse.

Yakomeje avuga ko azishimira kuba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Ati “Bizanshimisha. Icya mbere cyo ubwo numvaga ko nzaririmbira hano narishimye cyane. Nzaba ndi kumwe n’abahanzi batandukanye tuzakora igitaramo cyiza.”

Johnny Drille yavuze ko afite gahunda yo gukora indirimbo yitiriye Umunyarwandakazi witwa witwa ‘Iliza’ gusa ntiyamuvuzeho byinshi. Yifuza no kuzava mu Rwanda hari icyo yungukiye ku muco waho ndetse no ku muziki muri rusange.

Umuhanzi Drille abarizwa mu nzu ya Mavin Records iyoborwa na Producer Don Jazzy, ikaba yarazamuriye izina abahanzi barimo Tiwa Savage uri mu bagore bakunzwe muri Afurika.

Kigali Jazz Junction uyu muhanzi yatumiwemo ni ibitaramo ngarukakwezi bitumirwamo abahanzi b’abanyamahaga bafite abakunzi benshi mu Rwanda. Ni abahanzi baba bafite umwihariko wo kuririmba mu buryo bw’umwimerere.

Ibazasusurutsa abantu mu gitaramo cya “Kigali Jazz Junction”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.