Zari yageze muri Tanzania bucece, ashimagiza Magufuli:INKURU>>>

Umuherwekazi w’Umugande, wakundanye akanabyarana n’umuhanzi Diamond Platnumz, Zari, nyuma y’iminsi atagera muri iki gihugu, yahageze atungurwa no kubona uko ikibuga cy’indege cyatunganyijwe ahita ashimira Perezida w’iki gihugu, John Pombe Magufuli.

Abinyijije kuri SnapChat, Zari yashyizeho amashusho ndetse n’ifoto ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya ’Julius Nyerere International Airport Terminal3’ kiri mu mujyi wa Dar es Salaam.

Iyi foto n’amashusho yaherekejwe n’amagambo ashimira Perezida John Pombe Magufuli kubera uburyo iki kibuga cyatunganyijwe.

Uyu mugore akaba yaravuze ko Magufuli yakoze akazi gakomeye ko gutunganya iki kibuga cy’indege akurikije uko yagisize n’uko agisanze, bityo akaba yamushimiye ku iterambere akomeje kuzanira abaturage bo muri Tanzania.

Zari akaba yarageze muri iki gihugu acecetse cyane bitandukanye na mbere, bivugwa ko ajyanyweyo n’impamvu z’ubucuruzi.

Zari yageze muri Tanzania ashimira Magufuli

 

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.