Filime Haruna Niyonzima yakinnyemo ari umushurashuzi umugore akamuta yaba igiye gusohoka vuba:INKURU>>>

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima agiye gusohoka muri filime y’intanzaniya yitwa ’The Ring’, aho umugore we ahitamo kumuta akajya kuba indaya bitewe n’uko umugabo yamucaga inyuma.

’The Ring’ cyangwa ’Impeta’ mu kinyarwanda, ni filime igiye gusohoka iri mu rurimi rw’igiswayile yanakiniwe muri Tanzania, amashusho akaba yarafashwe ubwo yakinaga muri Simba SC.

Benshi bashobora kwibaza ko ari igice cya kabiri cy’indi filime y’intanzaniya nayo yitwa The Ring yasohotse muri 2017, ariko sibyo kuko mu gace kayo kagiye hanze ntabwo bagaragaza ko ari igice cya kabiri ndetse iyo y’indi yo Haruna ntiyayikinnyemo.

Muri iyi filime Haruna azagaragaramo akina yitwa Daniel, mu gace gato k’iyi filime kagiye hanze, umugore we aba avuga ko yafashe umwanzuro wo kumusiga ndetse akazibagirwa ko bigeze no gushyingiranwa.

Yagize ati“Daniel, guhera uyu munsi sinzonera kukwizera, sinzongera kukubaha, nzibagirwa ko nigeze gukora ubukwe na we, sinzongera no kugukunda ukundi, ku bw’ibyo nzaba indaya.”

Bivugwa muri iyi filime Haruna azagaragara yangiza isezerano ry’umugore we amuca inyuma, nyuma na we akaza guhitamo kumusiga.

Uretse kuba agiye kugaragara muri iyi filime, Haruna Niyonzima kandi muri 2013 yasohoye indirimbo yise ’Wicika Intege’ yakoranye na Jay Polly.

Haruna Niyonzima yakiniye amakipe atanduikanye arimo Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania, Rayon Sports, APR FC, Etincelles na AS Kigali zo mu Rwanda.

Haruna Niyonzima agiye kugaragara muri filime ‘The Ring’

 

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.