Ama G yongeye kwatsa umuriro kuri P Fla amubuza kwiratana karitsiye yavukiyemo kandi ayisonzeyemo bikomeye:INKURU>>>

Intambara y’amagambo hagati y’abaraperi babiri Ama G ndetse n’umuraperi P Fla, benshi bibaza igihe izarangirira, ni nyuma y’uko kuri iyi nshuro Ama G yabujije P Fla gukomeza kwiratana karitsiye avukamo kuko ayisonzeyemo kandi nyamara we imugaburira.

Iri hangana ryatangiye muri uyu mwaka ubwo P Fla yatangazaga ko Ama G atari umuraperi ndetse ko nta n’indirimbo n’imwe ya Hip Hop yigeze akora.

Byafashe indi ntera kugeza aho Ama G yoherereje uyu muraperi amafaranga ngo ajye muri studio akore indirimbo ave mu magambo ndetse anamubuza gukomeza kwiratana Nyamirambo yise NYC kuko ntacyo imumaririye.

Ama G abajijwe niba we aho atuye Kanombe muri Nyarugunga nta kandi kazina yahahaye nk’uko P Fla yise Nyamirambo, NYC, yavuze ko icya mbere atari karitsiye ahubwo icya mbere ari ukuba umugabo.

Yagize ati“twebwe ni Nyarugunga nta bindi bintu, ubundi nagashimye uwo uvuga ibyo bintu afite n’umusaruro ahakura, ahubwo ngewe aho hantu njya kuhakura umusaruro, iyo umbonye mu bitaramo bingahe za Bauhaus, Cosmos za 40 turakora, kuba muri karitsiye uyisonzeyemo abandi bantu bavuye Kanombe mu Kajagari bakaba bari kuyiriramo, uba waracunze nabi kuko n’ubundi ntabwo icya mbere ari karitsiye icya mbere ni ukuba umugabo.”

Yakomeje avuga ko hari igihe umuntu avukira ahantu ariko undi akaba amurusha ubushobozi aho avuka.

Akomeza yibaza ubundi uburyo umuntu ashobora kwihandagaza akita karitsiye ingana kuriya izina atari Meya cyangwa Gitifu.

Yagize ati“Ariko ibyo bintu byo kwita amazina ni ba Meya, ni Gitifu? Aba atemerewe no kwita Ingagi akita karitsiye ingana kuriya.”

Ama G avuga ko aho yavuka hose nta kibazo, ariko na none ngo iyo NYC avuga imumariye iki, ayikoreramo iki yakwiratana, naho ubundi ngo abifata nk’amaburakindi kuko ngo n’ubundi yagiye kuba hanze bamugarura mu Rwanda, yibaza niba yari yibagiwe niba NYC ibaho.

Ama G ngo karitsiye ya P Fla iramugaburira kandi we ayisonzeyemo

 

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.