Manzi Thierry na  Manishimwe Djabel bakoze ibitarakozwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports  [Reba inkuru]>>>>

Manzi Thierry wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports n’uwari umwungirije Manishimwe Djabel ubu bombi bakinira APR FC, bemereye agahimbazamusyi ka $250 abandi bakinnyi batwaranye igikombe cya shampiyona muri Rayon Sports, ubu batakiyikinira.

Ubwo Rayon Sport yatwaraga igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, ubuyobozi bwayo bwemereye abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 500 Frw buri umwe, ariko kugeza n’ubu ntibarayahabwa.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise butangaza ko bamwe mu bakinnyi bayivuyemo barimo Manzi Thierry na Manishimwe Djabel batazabona kuri aya mafaranga bari bemerewe, kubera ko berekeje muri mukeba APR FC.

Icyo gihe Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadati, yabwiye urubuga FunClub ati “Njye sinjya menya guca ibintu ku ruhande. Umukinnyi Manzi Thierry n’ubwo twamuhaye ibaruwa imurekura tumushimira mukeka ko yahavuye neza? Ako gahimbazamusyi ntabwo yakabonaho. Sefu se we mukeka ko azayabona? Ntabwo bizakunda. Djabel se we mukeka ko tuzayamuha? Oya. Uko niko kuri kwanjye.”

Hari amakuru ko n’abandi bakinnyi batakibarizwa muri Rayon Sports barangije gusabwa gukura amaso kuri ariya mafaranga ibihumbi 500 Frw by’agahimbazamusyi, nubwo abakiri muri Rayon Sports na bo batazi igihe azabagereraho.

Manzi Thierry na Manishimwe Djabel nk’abari bayoboye abandi muri Rayon Sports, bemeje ko bazaha bagenzi babo batakibarizwa muri iyo kipe ariko batwaranye igikombe, agahimbazamusyi kavuye mu mafaranga yabo bwite.

Manishimwe yagize ati “Ntabwo ari ibintu bidasanzwe. Hari bagenzi bacu twaruhanye dutwara igikombe umwaka ushize ariko ntitwabona agahimbazamusyi twemerewe. Hari bamwe twagize amahirwe tubona umusaruro w’imbaraga twataye tubona amakipe ariko hari n’abandi bitagenze neza.”

“Twe twafashe umwanzuro wo gushimira bagenzi bacu batugejeje kuri byose dufite ubu. Abo tuzaha amafaranga ni abatari muri Rayon Sports ubu kuko bo wasanga ikipe izagera aho ikabishyura. Twafashe umwanzuro wo kubaha $250 buri umwe.”

Aya ni amafaranga asaga ibihumbi 230 Frw, bitandukanye n’ibihumbi 500 Frw bari bemerewe.

Biteganyijwe ko abakinnyi bazagenerwa aka gahimbazamusyi barimo Kassim Ndayisaba na Bikorimana Gérard, Mutsinzi Ange, Mugisha François, Bukuru Christophe, Doncor Prosper, Niyonzima Olivier Sefu, Rafael Jonathan da Silva, Mudeyi Suleyman na Tuyishime Eric.

 

Manzi na Djabel bemeye guha agahimbazamusyi bagenzi babo bavuye muri Rayon Sports
Src: igihe.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.