minisitiri yagejeje ku bakinnyi ba Mavubi nyuma yo kunyagira Seycelles:INKUURU>>>

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance yashimiye abakinnyi b’ikipe y’igihugu uburyo bitwaye imbere ya Seychelles bayistinda 10-0, ariko abasaba kutirara ahubwo ko bagomba gukomeza umurego abizeza ko minisiteri ayoboye izagumya kubaba hafi.

Ku munsi w’ejo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanyagiye Seychelles ibitego 7-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ni mu gihe umukino ubanza u Rwanda rwari rwatsinze ibitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade Regional, Minisitiri Nyirasafari yafashe umwanya muto aganiriza abakinnyi b’ikipe y’igihugu mu kibuga, mu ijambo rito, yabashimiye uko bitwaye ndetse abasezeranya kuzababa hafi.

Yagize ati“Mwakoze ndabashimira, mukomereze aho, mukomeze mutsinde muheshe igihugu cyacu ishema, nta kindi nababwira atari ukubashimira ariko ntimwirare mutegure n’indi mikino iri mbere, mu izina rya guverinoma, mu izina ryabo duhagarariye turishimye mukomereze aho dukomeze tuzamure ibendera ryacu, nka minisiteri tuzagumya tubabe hafi, ntakindi nababwira atari ukubashimira mwakoze cyane turanezerewe.”

Gusezerera Seychelles Amavubi akaba yahise abona itike yo kujya mu matsinda y’amakipe azahatanira itike y’igokombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

U Rwanda kandi rwaherukaga gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa iryo ari ryo ryose muri 2007 rutsinda Djibouti 9-0 mu mikino ya CECAFA.

Yabashimiye nyuma yo kunyagira Seychelles

Posted by emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/ kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.