Ukuri ku bukwe bwa Harmonize bivugwa ko ari baringa y’ubukwe yatangaje:AMAFOTO>>

Nyuma y’inkuru nyinshi zanditswe bitewe n’amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko Rajab Abdul [Harmonize] yakoze ubukwe n’umukunzi we w’umutaliyani, biravugwa ko nta bukwe ahubwo ari amashusho y’indirimbo barimo bafata.

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri ni bwo aya mafoto yasohotse ari nabwo byavuzwe ko yakoze ubu bukwe muri Serena Hotel.

Aya mafoto agaragaza Harmonize na Sarah Michelotti bameze nk’abakoze ubukwe aho byavuzwe ko basezeranye imbere y’amategeko ndetse no mu idini ya Islam.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Global Publishers, avuga ko aba bombi nta bukwe bakoze ahubwo ko yari amashusho y’indirimbo nshya ya Harmonize bafataga amashusho yayo nk’uko babitangarijwe n’ushinzwe inyungu z’uyu nuhanzi.

Yagize “nta bukwe ubwo ari bwo bwose bwabereye hariya. Icyabaye Harmonize yarimo afata amashusho y’indirimbo nshya irimo ibintu by’ubukwe nk’imwe ya Diamond yifashishije Zari mu mashusho.

“Iyo ndirimbo yitwa ’Merry Me’, ariko abantu babonye ariya mafoto yakwirakwiye babihinduramo ubukwe, ntabwo Harmonize yakora ubukwe ngo umujyi ntunyeganyege kuko hari abantu benshi bagombaga kuba bahari iyo buba ubukwe bwa nyabwo.

Ibi bibaye nyuma y’uko umwaka ushize Sarah yagiye kwerekana Harmonize iwabo mu gihugu cy’u Butaliyani.

Amwe mu mafoto yateje urujijo mu bantu

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.