Peter wahoze muri P- Square nawe yifuriza isabukuru Kate Bashabe:INKURU>>>

Umuhanzi wo muri Nigeria wahoze aririmba mu itsinda rya P-Square, Peter, yafashe umwanya yifuriza isabukuru nziza umunyamideri w’umunyarwandakazi, Kate Babashabe.

Ibintu byatunguye abantu benshi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Peter mu magambo y’icyongereza yifurije Kate Bashabe isabukuru nziza.

Yagize ati“isabukuru nziza ku nshuti yanjye Kate Bashabe, umuyobozi wanashinze iduka rya rya Kabash n’inzu y’imideri ya ’Kabash Fashion House’, horana imigisha, uyu munsi ni isabukuru yawe.”

Kate Bashabe akaba na we yahise amusubiza ati urakoze cyane Peter.

Bashabe Catherine uzwi nka Kate Bashabe uretse kuba umunyamideri, mu minsi ishize yasohoye indirimbo yise ’You & I’ yafatanyije n’abahanzi batandukanye ari bo The Ben, Christopher, Yvan Buravan, Man Martin na Andy Bumuntu.

Peter yifurije isabukuru Kate Bashabe

Kate Bashabe nyri Kabash Shop na Kabash Fashion House

Peter yifurije isabukuru Kate Bashabe

 

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.