Mbere yo gusubira USA, Ne-yo yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali:INKURU>>>

Ne-yo umuhanzi w’icyamamare ku Isi wari uri mu Rwanda aho yari yaje mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi, yasuye Urwubutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi asobanuriwa amateka n’amahano yagwiririye u Rwanda.

Ku munsi w’ejo tariki ya 8 Nzeri 2019 umuhanzi Ne-yo n’ikipe yamuherekeje batemberejwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa byimbitse amateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yafashe umwanya wo kwandika ubutumwa bwe mu gitabo cy’abashyitsi.

Ne-Yo n’ikipe yazanye nawe bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashyira n’indabo ahashyinguye iyi mibiri mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Uyu muhanzi yari yaje mu rwego rwo kwitabira umuhango wo Kwita Izina ndetse no kuririmba mu gitaramo cyari giteganyijwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2019.

Yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yasize ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi

Yashyize indabo ku rwibutso anunamira abahashyinguye

 

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.