Ku nshuro ya mbere Young Grace yerekanye isura y’umwana we:INKURU>>>>

Nyuma y’iminsi 17 yibarutse imfura ye, umuraperikazi Young Grace ku nshuro ya mbere yagaragaje isura y’umukobwa we, Amata Anca Ae’eedah Ai uzwi nka Diamante.

Tariki ya 24 Kanama 2019 ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa, uyu mwana nta foto ye n’imwe yigeze ijya hanze igaragaza mu isura ye, ibintu Young Grace yari yatangaje ko igihe kitaragera cyo kumwerekana.

Hari amafoto ye Young Grace yagiye ashyira hanze ariko yagaragaza ibice by’umubiri we bitari mu maso ha Diamante, kereka abantu bamusuye nibo bari bazi isura y’umwana we.

Ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri ni bwo yafashe umwanzuro agaragaza isura y’umwana we aho yashyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga akoresha igaherekezwa n’amazina y’umwana we, Amata Anca Ae’eedah Ai [Diamante].

Diamante ni imfura ya Young Grace yabyaranye na Rwabuhihi Hubert wari umukunzi we wari waranamwambitse impeta amusaba ko bazabana, gusa baje gutandukana mbere y’uko abyara.

Amata Anca Ae’eedah Ai

Yagiye amufata amafoto atandukanye ariko ntabwo yigeze agaragaza isura ye

 

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.