Afurika y’Epfo: Abantu hafi 450 batawe muri yombi bashinjwa kwibasira abanyamahanga:INKURU>>

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko abantu 444 bamaze gutabwa muri yombi kubera kwishora mu myigaragambyo ikomeje kwibasira ibikorwa by’abanyamahanga, irimo gukorwa n’abaturage babashinja kubatwara imirimo no kubangamira ubukungu bwabo.

Mu butumwa bwatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida Ramaphosa yavuze ko ingaruka z’ubugizi bwa nabi zikomeje kwiyongera kuri buri muhanda mu gihugu, aho abasaga icumi bamaze kwicwa ndetse abandi benshi barakomereka. Mu bapfuye babiri ni abanyamahanga.

Yakomeje ati “Kuva ku Cyumweru, abantu 423 bamaze gutabwa muri yombi kubera ibyaha by’ubugizi bwa nabi muri Gauteng, naho 21 batawe muri yombi bashinjwa ubugizi bwa nabi muri Kwazulu Natal.”

“Ndasaba buri wese kwirinda icyateza umwuka mubi w’ubwoba n’urujijo. Tugomba kandi kwirinda gutangaza amashusho y’ibinyoma cyangwa amafoto, amakuru n’ubutumwa, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, bigamije gusiga isura mbi igihugu cyacu n’abaturage bacyo.”

Yasabye abaturage kutayobywa n’abashaka gukongeza umwuka mubi mu gihugu ngo batume ukutizerana kurushaho gukwirakwira.

Perezida Ramaphosa yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma abantu bagaba ibitero ku nzu z’abanyamahanga cyangwa kwibasira kwibasira ibikorwa byabo.

Ati “Nta mpamvu n’imwe yakumvikanisha ibikorwa byo kwigabiza ingo n’ibigo by’ubucuruzi by’abanyamahanga, nk’uko nta mpamvu iyo ariyo yose yasobanura urwango rwagirirwa abanyamahanga cyangwa ibindi ibyo ari byo byose byakwihanganira ikibi.”

“Ni kimwe n’uko nta mpamvu yakumvikanisha ibikorwa byo gusahura cyangwa kwangiza ibikorwa by’Abanyafurika y’Epfo. Ibihugu byo ku mugabane wacu byifatanyije natwe mu bihe bikomeye twanyuzemo byo kurwanya Apartheid, twakoranye nabo mu gusenya Apartheid no kurenga amacakubiri yateje.”

Yavuze ko ubwo ibintu byajyaga gucika, Afurika yaciwemo ibice ariko ubu ikaba imaze kubka demokarasi, ku buryo ibi bikorwa bidakwiye.

Yavuze ko ibihgu byose bigomba gufatanya mu kuzamura imibereho, ubukugu n’ibindi, igihe hari ikintu kitabashimishije hakaba uburyo runaka bwo kugishakira umuti binyuze mu biganiro.

Perezida Ramaphosa kandi yavuze ko abazabirengaho inzego z’umutekano zitazabihanganira, avuga ko abashinzwe umutekano bongerewe mu mihanda mu gusubiza ibintu ku murongo, kandi ko abazishora mu bikorwa byo gusahura n’ubundi bugizi bwa nabi bazabiryozwa.

Umwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi, Julius Malema, yatanze ubutumwa ko abaturage bibwira ko bari kwikiza abanyamahanga ngo babatwaye ubukungu, bibeshya cyane kuko ikibazo kiri mu gihugu, mu bazungu banze gushora amafaranga mu gihugu kandi bayafite, ahubwo abaturage barimo gushakira umuti aho utari.

Perezida Ramaphosa yasabye abaturage kugendera kure ibikorwa byo kwibasira abanyamahanga

Posted by emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/ kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.