Fan club nshya iravutse mu rwanda [REBA HANO]>>>>

Umunsi ku wundi ikipe ya apr fc ikomeje kugenda yiyubaka, yaba mu mikinire ndetse no mubijyanye no gufana. dore ko iyi kipe imaze iminsi yitwara neza mu mikino itandukanye ndetse iyi kipe ikaba imaze imikino myinshi itazi uko gutsindwa bimera. gusa intego y’ibyo byose ni ugutegura neza shampiyona ya 2020 dore ko iyi kipe imaze kugaragaza ko yiteguye neza cyane nyuma yo gukora impinduka zikomeye mu bakinnyi bayo yirukana bamwe izana abandi.

APR FC usibye mu kibuga no ku ruhande rw’abafana iyi kipe y’ingabo z’urwanda ikomeje kugaragaza ko ishyigikiwe bikomeye n’abafana bayo dore ko kuri ubu havutse indi fan club nshya yiyongera ku zindi ikaba  yitwa”IMBARAGA FAN CLUB”

Mumpeza z’ukwezi kwa (8) tuvuyemo tariki ya(31) APR FC yungutse indi fan club yiyongera ku zindi nyishyi isanganwe. Umuhango wo kumurika iyi fan club ukaba warabereye mu karere ka bugesera akaba ari hano iyi fan club ibarizwa.

 

Umuhango wo kumurika iyi fan club wabimburiwe n’umukino wahuje OLNINE FAN CLUB yari yatumiwe muri uyu muhango ndetse iza gukina umukino wayihuje n”IMBARAGA FAN CLUB” bikaza kurangira ONLINE itsinze 2 – 0 abayobozi batandukanye barimo “Kazungu Edmond” ukuriye fans club ku rwego rw’igihugu ndetse na “Songambere” ushinzwe mobilization ku ruhande rw’abafana.

Ku ruhande rwa ONLINE FAN CLUB bishimiye bikomeye gutumirwa muri uyu mu hango wo kumurika iyi fan club nshya nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi mukuru wa OLNINE FAN CLUB, “Muragijimana Peter” aganira na “RwandaPaparazzi” mu magambo macye yagize ati “Twishimiye gutumirwa muri uyu muhango wo kumurika fan club nshya ni iby’agaciro gakomeye kuri twe ndetse no kuri APR FC yacu duhuriyeho twese.

Nyuma y’umukino wahuje ONLINE na IMBARAGA FAN CLUB hakurikiyeho undi muhango wo kumurika imyenda mishya y’abafana “jersey” zizakoreshya umwaka utaha wa 2020, Uyu mwenda ukaba uhagaze amafranga 12,500frw nkuko byatangajwe na “Kazungu EDMOND” ukuriye fans club ku rwego rw’igihugu

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.