The Ben yashyize hanze indirimbo “Vazi” yari yitezwe n’abakunzi ba muzika batari bacye –VIDEO

Guhera mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amashusho n’amafoto ateguza abakunzi ba muzika indirimbo nshya ya The Ben “Vazi”. Iyi ndirimbo byavugwaga ko izaba irimo amashusho meza cyane, kuri ubu yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo.

Mu kiganiro na The Ben yatangarije Inyarwanda ko mu by’ukuri ari gukora indirimbo nyinshi mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’umuziki we cyane ko igihe cyashize abakunzi be bamushinjaga kutabaha indirimbo nyinshi. Yagize ati” Urumva kuva mu minsi ishize nagiye nakira abakunzi b’umuziki wanjye bansabaga kenshi kubaha indirimbo nyinshi. Iyi niyo mpamvu nyamukuru nanahisemo guhita nsubiza abakunzi banjye banshinjaga kubicisha irungu.

The Ben yabwiye umunyamakuru ko uko abafana be batahwemye kumuba hafi nawe adashobora kubatenguha mu gihe cyose akibishoboye. Iyi ndirimbo ya The Ben yakozwe na Lick Lick igiye hanze ikurikira; Ndaje yaherukaga gushyira hanze, Naremeye, Fine Girl n’izindi uyu muhanzi yari amaze igihe ashyira hanze.

REBA VIDEO YA THE BEN NSHYA>>

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.