Umugore n’umugabo batawe muri yombi kubera guterera akabariro hafi y’umuhanda:INKURU>>

Umugabo w’imyaka 49 n’umugore w’imyaka 22 batawe muri yombi bari gusambanira mu busitari bwo hafi y’umuhanda mu mujyi wa Hull mu Bwongereza kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Imbere y’abantu batandukanye bakoreshaga uyu muhanda wo mu mujyi wa Hull,umugabo n’umugore bagaragaye bari gusambana bituma bamwe mu bagenzi bahamagara polisi iraza ibata muri yombi.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’umushoferi wari hafi yabo, yagaragaje uyu mugore aryamye hasi yambaye ubusa uyu mugabo ari kumukorakora apfukamye.

Mu itangazo polisi yashyize hanze,yavuze ko uyu mugabo n’umugore batawe muri yombi kubera ko bishe amategeko bagakorera ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda.

Rigira riti “Umugabo w’imyaka 49 n’umugore w’imyaka 22 bafunzwe bakekwaho kugaragaza imyitwarire idakwiriye ku karubanda nyuma y’ibyabereye hanze ya William Booth House mu mujyi wa Hull kuwa Gatandatu taliki ya 10 Kanama 2019.Barashinjwa gusambanira ku karubanda saa 5pm.Ubu barekuwe ariko bari gukorwaho iperereza.”


POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.