Sandra Miraj umuze igihe kinini atumvikana yagarukanye imbaraga mu muziki nyarwanda:INKURU>>>

Umuraperikazi, Sandra Miraj wari umaze iminsi atagaragara mu muziki, yasohoye indirimbo yise ’Hagenimana’ aho aba avuga ko ibyo umuntu yakwifuriza byose ntacyo bivuze ko ahubwo Imana ari yo igena byose.

Nyuma y’iminsi itari mike, uyu muraperikazi umwe muri bake b’abanyarwanda batinyutse gukora injyana ya rap, yasohoye indirimbo yise Hagenimana, ikaba yasohokanye n’amashusho.

Miraj yumvikana ashimangira ko umuntu aba adakwiye guterwa ubwoba n’ibyo abona cyangwa na mugenzi we kuko icyo yamwifuriza cyose ntacyo kivuze kuko Imana ari yo igena byose.

Akomeza avuga ko Isi ari mbi ariko abantu badakwiye kuba babi, ahubwo abantu bakwiye gufatanya bakarwanya ikibatandukanya.

Sandra Miraj yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo Andi Mahirwe yakoranye na Bull Dogg, Isezerano yakoranye na Knowless, Byakaze n’izindi.

REBA VIDEO YE HANO>>>>>>>>>>

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.