Asinah yavuze ukuri ku mukobwa wamuteye icyuma ku itama akamukomeretsa:INKURU>>>

Umuhanzikazi Asinah Erra avuga ko umukobwa wamukomerekeje akoresheje icyuma ubwo yari amusanze mu kabari atamuzi, ngo nta n’ikintu yari yavuganye nawe ngo uretse ko yagiye avuga ko yamutwaye umugabo.

Mu minsi ishize ni bwo umuhanzikazi nyarwanda, Asinah yacyebeshejwe icyuma n’umukobwa bahuriye mu kabiri kamwe hano i Kigali(People Club).

Uyu mukobwa guterwa icyuma ku itama byaje kumuviramo kujya mu bitaro kwa Nyirinkwaya aho yavuyemo tariki ya 5 Kanama 2019.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Rwandapaparazzizzi.rw/ Asinah yavuze ko yatunguwe n’uyu muntu kuko we nta hantu na hamwe amuzi.

Yagize ati“umuntu yarankomerekeje simuzi, ntacyo nari navuganye na we, sinari nasangiye na we, nagiye kubona mbona umuntu anshinze icyuma mu itama.”

Ngo n’ubwo yagiye avuga ko bapfa umugabo we atabizi kuko n’uwo mukobwa wamuhohoteye atamuzi.

Yagize ati“Icya mbere nakubwiye ko uwo muntu wankubise icyuma ntamuzi, ni ubwa mbere nari mubonye, ako kanya sinabashije kumumenya kuko nahise ngira isereri sinabasha kumubona mu maso ariko hari abamubonye, bananyoherereje amafoto ye nsanga nta na hantu muzi, uretse kuvuga ngo twapfaga umugabo, n’uwo mugabo ntawuhari nta n’uwo napfa na we.”

Ngo ntabwo bahise bitabaza inzego z’umutekano ari nayo mpamvu yatinze kurenganurwa, gusa ngo akimara kuva mu bitaro yahise ajya gutanga ikirego ubu birimo birakurikiranwa.

Asinah mbere yo guterwa icyuma isura yasaga neza

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.