Umunyamakuru Ngirinshuti yatawe muri yombi azira kwiyita umusirikare agakomeretsa umuntu REBA HANO>>>>

Umunyamakuru wa Radio Kiss FM witwa Placide Ngirinshuti,yatawe muri yombi na RIB aho akurikiranyweho icyaha cyo kubeshya ko ari umusirikare agakubita bikomeye umugabo ukomoka mu Burundi.

Kuri uyu wa mbere nibwo uyu munyamakuru yagiye mu kabari kitwa Demarage i Remera munsi ya Stade Amahoro, agenda yiyita umusirikare bimutera guhohotera Umurundi witwa Ndorere Eric w’imyaka 32, yabanje gusaba ibyangombwa.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo murundi ngo yamuhaye uruhushya rwo gutwara imodoka rw’i Burundi, undi ngo aruca avuga ngo ni “indangamuntu yo ku bwa Habyarimana”, aramukubita aragenda.

Abashinzwe umutekano w’aho ngaho ngo baje kumufata, bamushyikiriza RIB i Remera mu gihe uwahohotewe yahise ajyanwa kwa muganga ku Kacyiru.

Kugeza ubu uyu munyamakuru afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.