Dr. Scientific yahuje imbaraga n’uwitwa Emmanuel nkwakuzi bashyira hanze indirimbo yitwa [Tugarure Urukundo] YUMVE HANO

Dr. Scientific yahuje imbaraga n’uwitwa Emmanuel nkwakuzi bashyira hanze indirimbo yitwa [Tugarure Urukundo]

Sibomana jean bosco uzwi nka Dr. Scientific Uyu wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye hano mu rwanda zirimo nka ,Dawa, Nzatuza bakoranye na Mukadaff, n’izindi nyinshi, uyu mugabo yahuje imbaraga n’undi musore witwa Nkwakuzi Emmanuel maze bashyira hanze indirimbo nziza cyane yitwa “Tugarure urukundo” ,

Ibikubiye muri iyi ndirimbo ahanini ni amagambo yiganjemo ukugarura urukundo mu bantu ndetse no gufashanya..

Dr. Scientific usanzwe ukunzwe na benshi kubera bimwe mu bihangano akunda kugeza ku bantu, kuri ubu yatangaje ko iyi ndirimbo we namugenzi we bayikoze bagamije ahanini kuba bagarura amahoro n’urukundo mu bantu

Tubibutsa ko Dr. Scientific ari nawe ukuriye itsinda ryitwa “The legends” ndetse akaba anazwiho gufasha cyane abahanzi bakizamuka bafite impano zitandukanye hano mu rwanda.

Ikiganiro na RwandaPaparazzi Dr. Scientific ufite abana ba batandatu barimo umukobwa umwe yadutangarije ko yiteguye gukoneza guha aba nyarwanda ibyishimo, Indirimbo tugarure urukundo ikabaza izakorerwa amashusho mu minsi micye iri imbere mu rwego rwo gukomeza guha abanyarwanda ibyishimo.. Muyandi magambo macye yadutangarije yasabye buri wese wifuza gukurikirana ibihangano bye ko yajya kuri Youtube channel yitwa “The legends rwanda”

Tubamenyeshe ko Indirimbo Tugarure urukundo  mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Laser Beat usanzwe akorera  abahanzi bose bakorana na Dr Scientific.

YUMVE HANO

Pages: 1 2 3

Leave a Reply

Your email address will not be published.