Natwe ubu turi ibihangange – Perezida Kagame afungura Kigali Arena:AMAFOTO>>

Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena maze avuga ko ubu u Rwanda narwo rwamaze kuba igihangange.

Uyu muhango wo gutaha iyi nyubako yubatswe mu gihe cy’amezi 6, wabereye i Remera i ruhande rwa Stade Amahoro aho iyi nyubako yubatswe.

Kigali Arena ikaba yafunguwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho yari kumwe na Madame Jeannette Kagame, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance; Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi n’abandi.

Mu ijambo rye afungura Kigali Arena akaba yabanje gushmira kampani ya Summa yo muri Turikiya yubatse iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro kuko uretse iterambere yanahaye akazi ayabanyarwanda.

Yagize ati“abubatse bakoresheje igihe gito kandi n’ubwo bakoresheje igihe gito baduhaye ibintu byiza, ndagira ngo mbamenyeshe ko 70% by’abubatse ari abanyarwanda, 30% ni abandi barimo berekera abanyarwanda. Natwe tuziga gukora ibintu vuba kandi binoze.”

Umukuru w’igihugu yakomeje ashimira perezida w’ikipe ya Toronto Raptors,Masai Ujiri n’abandi bafatanyije kugira ngo umukino wa Basketball utere imbere muri Afurika.

Asoza ijambo rye yavuze ko kuba igihangange ari mu bikorwa, bityo ko ubu n’u Rwanda rwamaze kuba igihangange.

Yagize ati“Kuba igihingange ni mu bikorwa ntabwo ari uko ungana cyangwa ugenda, iyo ukora nk’igihangange na we ubacyo, ubu n’u Rwanda ni igihangange, ubu natwe turi ibihangange. Ntabwo iyi nyubako twayubakiye gusa neza, ni ukugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika n’ahandi bibashe kuhitoreza.”

Yakomeje asaba ko abana bakiri bato barerwa neza bagakura bakunda igihugu ku buryo nabo bazavamo ibihangange.

 

Mu ijambo afungura Kigali Arena

 

Aba bana basusurukije bari bitabiriye uyu muhango

 

Ari kumwe n’umuyobozi wa Summa bayifungura ku mugaragaro

 

Hari n’aho bazajya banywera icyayi naho yaahtemberejwe asiga ahafunguye asinya ku mupira wari uhari

 

Kigali Arena yari yakubise yuzuye

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.