Kate Bashabe yatangiye shampiyona y’Ubwongereza yirebera Liverpool kuri stade Live:AMAFOTO>>

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2019 nibwo Shampiyona y’Ubwongereza iri muzikunzwe cyane ku Isi yatangiraga. Ku munsi wa mbere w’iyi Shampiyona Liverpool yanyagiye Norwich City 4-1, uyu ni umukino wakurikiwe imbonankubone na Kate Bashabe wawurebeye muri Stade ya Anfield.

Uyu mukobwa wari wambaye umwambaro wa Liverpool unanditseho amazina ye, yari yicaye mu myanya y’icyubahiro yishimiye bikomeye intsinzi y’iyi kipe afana. Ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yagaragaye atembera ikibuga cya Anfield yaba mu maduka ndetse nahandi hanyuranye  buri wese mubafana aba yifuza gusura muri sitade nka Anfield.
Bashabe Catherine, wamamaye nka Kate Bashabe, ni umwe mu bashabitsi bakiri bato b’abahanga mu guhanga imideli, gutaka inzu n’indi mirimo ijyanye nabyo; mu myaka ikabakaba itanu abimazemo yageze ku iterambere rigaragarira ijisho rya benshi.

Uretse ubuhanga n’umurava mu gukora ubushabitsi, Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite uburanga n’ikimero ndetse byashimangiwe mu mwaka wa 2010 agirwa Nyampinga wa MTN, muri 2012 yabishyizeho akadomo yambikwa ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge igicumbi cy’abakobwa b’indobanure mu bwiza.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.