Imodoka itwaye ifumbire yabirindutse mu muhanda (Amafoto>>

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, yari itwaye ifumbire yakoze impanuka umushoferi ahita ayivamo ariruka, ifumbire bayishyize mu yindi modoka nayo ihita ibirinduka.

Ahagana saa kumi z’urucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu nibwo imodoka ya mbere yari itwaye ifumbire yakoreye impanuka ku kiraro kigabanya umurenge wa Gisozi n’uwa Muhima, irabirinduka ariko ku bw’amahirwe umushoferi ntiyagira icyo aba.

Iyi mpanuka ikimara kuba umushoferi wari utwaye iyi modoka we yahise avamo ariruka.

Umwe mu bapolisi yabwiye UMUNYAMAKURU ko uwo mushoferi yahise yiruka kuko nta cyangombwa kimwemerera gutwara imodoka yari afite. Iyo modoka ikaba yahise ifungwa.

Iyi mpanuka ikimara kuba ifumbire yari itwaye yahise ishyirwa mu yindi modoka ya Daihatsu irayitwara ariko nayo igeze hafi y’ikiraro cy’ahitwa kwa Rasta ihita ikora impanuka irabirinduka umushoferi akomereka ku kuboko.

Bamwe mu babonye iby’iyi mpanuka babwiye ITANGAZAMAKURU ko batunguwe cyane n’uburyo imodoka zatwaye iyo fumbire zakoraga impanuka kandi zose zikabirinduka.

Uwitwa Mukamana Albertine yagize ati “Batubwiye ko imodoka ya mbere yakoreye impanuka ku Kinamba yikoreye iyi fumbire kandi n’iyi iguye aha niyo yagiye gupakira bya bindi byari byaguye ku Kinamba.”

Yakomeje avuga ko byatunguye benshi ndetse bamwe bari kwibaza ku by’iyo fumbire.

Nyiri iy’iyi fumbire Ngirabakuru Epimaque, avuga ko kuba imodoka zose yayishyizemo zakoze impanuka ntaho bihuriye n’amarozi abantu bakekaga.

Yagize ati “Nari ndi kumwe n’umuntu wari utwaye imodoka amaze kuyigusha arirukanka aradusiga twari abantu babiri uwo muntu aho atuye turahazi. Twari dupakiye ifumbire tujya dufumbiza imboga kuko mpinga imboga i Rutonde.”

Yakomeje avuga ko ifumbire izi modoka zari zitwaye yari ifite agaciro k’ibihumbi 450 by’amafaranga y’u Rwanda, anashimangira ko nk’umuntu wemera Imana kuba izo modoka zose zari zitwaye ifumbire zakoze impanuka ntaho bihuriye n’amarozi yakekwaga.

Aho imodoka yabirindutse

Bamaze kuyikura mu muhanda

Ubwo bayikuraga mu muhanda

Ikimara kubirinduka

Imodoka ya kabiri ikimara kubirinduka

Abacagaho bose batungurwaga no kubona uko iyi modoka yabirindutse

Ni impanuka yari iteye ubwoba

Polisi yahise ihagera

Ubwo imodoka ibishinzwe yayikuraga mu muhanda

Ubwo imodoka yabirindukaga itwaye ifumbire

Imodoka yangiritse

Ifumbire imodoka yari itwaye

 

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.