Umuhanzi Sano Olivier yishongoye kuri Kadete y’umvikanye mwitangaza makuru we agahamya ko we biri kuzamura izina rye:INKURU>>

Sano Olivier, umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, muri iyi minsi amaze kumenywa na benshi kubera inkuru ye y’uko yabenze umukobwa bendaga gukora ubukwe. Sano ashinjwa kuba yarariye amafaranga menshi y’uyu mukobwa. Kuri ubu uyu musore yishongoye ku bari kumuvuga ahamya ko biri kumuzamurira izina.

Hari amajwi ya Sano Olivier yamaze kugera hanze yishongora ku bantu bamuvuga uko bishakiye muri iyi minsi buririye ku nkuru ye na Uwera Carine (Cadette), aha akaba yagize ati “Ahantu ndi kugera simpazi, uzi ko ndi kujya kuri Youtube ngasanga indirimbo yari ifite igihumbi cyangwa ibihumbi bibiri by’abantu imaze kugira abantu ibihumbi cumi na bitanu? Ibyo bintu uri kubyumva? Iyo promotion bari kunkorera bazi ko bari kumvuga nabi (akubita igitwenge)…”

Sano Olivier yakomeje agira ati “Aba followers bari gukabakaba ibihumbi bitanu, ndi gushyira video kuri Instagram mu minota 30 iri kuba igize views 200-300,… ni bwo nsobanukiwe kiriya cyandikwa byose hamwe bifatanyije kunzanira ibyiza. Mutegereze murebe Sano…Isi noneho nayifashe yose…” Uyu muhanzi yumvikanaga nk’uwoherereje inshuti ye amajwi ariko ku bw’amahirwe macye aya majwi yamaze kujya hanze.

Sano Olivier inkuru ye yamamaye mu minsi ishize ubwo hadukaga amakuru y’uko yatandukanye n’uwari umukunzi we biteguraga kurushinga ndetse uyu mukobwa uzwi nka Cadette akaba nyuma yaho yarumvikanye ashinja Sano Olivier kumurya amafaranga arenga miliyoni mirongo itatu z’amanyarwanda harimo imodoka n’ikibanza yari yaraguriye uyu musore.

Sano Olivier ni umuhanzi nyarwanda ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yinjiranye mu muziki umwihariko wo kuririmba mu rurimi rw’icyongereza. Amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Belongs to me, Ndakuramya, I believe in Jesus, Joy, You deserve na Champion aherutse gushyira hanze aho aririmbamo ko ari umutsinzi. Hari amakuru avuga ko uwari umukunzi we, Cadette ari we wamukoreye amashusho y’indirimbo ze.

Sano Olivier uvuga ko indirimbo ze zimaze kwamamara cyane nyuma y’inkuru ze na Cadette, indirimbo ze imaze kurebwa cyane kuri Youtube ni ‘I believe in Jesus’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 16 mu myaka 3 imaze kuri uru rubuga. ‘Belongs to me’ na ‘Ndakuramya’ zimaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 10 mu gihe gito zimazeho dore ko ‘Ndakuramya’ yo imazeho amezi 8.

 

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.