NOAH wazamuye ikipe ya Bugesera FC mu kiciro cya mbere yitabye Imana azize impanuka>>inkuru irambuye>>

NOAH wazamuye ikipe ya Bugesera FC mu kiciro cya mbere yitabye Imana azize impanuka

Ikipe ya Bugesera FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yemeje ko Nsaziyinka NOAH wayizamuye mu kiciro cya mbere yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu.

i y’ibagiro ryo mu mujyi wa Nyamata.

Nsaziyinka w’imyaka 50 y’amavuko, niwe wazamuye mu kiciro cya mbere Bugesera FC ubwo yavaga mu cya kabiri mu mwaka wa 2015. Ni umwaka kandi Nsaziyinka na Bugesera begukanyemo igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri batsinze Rwamagana City ibitego 2-0.

Nyakwigendera Nsaziyinka yari afite abana n’umugore, yitabye Imana mbere y’amasaha make ngo i Bugesera habere ibirori byo gutaha Stade nshya yuzuye muri aka karere. Ni ibirori biteganyijwe ku gicamunsi cy’ejo ku cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published.