Imvururu, inkomere, impfu bimwe mu byasoje igitaramo cya Diamond i Burundi:AMAFOTO

Igitaramo umuhanzi ukomeye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz yari yatumiwemo i Burundi gusoza irushanwa rya Primusic, nticyarangiye neza kuko uyu muhanzi yakuwe ku rubyiniro atarangije kubyina bitewe n’imvururu z’abafana.

Iki gitaramo uyu muhanzi yagombaga gufatanya n’abandi bahanzi b’i Burundi ari bo Sat B na Big Fizzo, cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru.

Iki gihembo cya PRIMUSIC, cyaje kwegukanwa na Laurette Tetero wahawe amafaranga y’u Burundi miliyoni 25.

Sat B na Big Fizzo baririmbye birarangira hakurikiraho umuhanzi Diamond Platnumz waje guhagarikwa n’imvururu.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru w’Inyarwanda wari i Bujumbura, uyu muhanzi amaze kururimba indirimbo 2 gusa, abafana bahise bateza akavuyo buzura mu myanya w’icyubahiro ari nako bashaka kugera ku rubyiniro Diamond yaririmbiragaho.

Icyateye izi mvururu ntikiramenyekana gusa hakaba hakekwa ko byaba byatewe n’igiciro cy’inzoga cyagabanyijwe cyangwa abafana ba Big Fizzo na Sat B.

Igisirikare cya leta kikaba cyahise gitabara, Diamond akurwa ku rubyiniro n’igitaramo gihita gihagarikwa.

Muri izi mvururu zikaba zakomerekeyemo abantu benshi abandi bahasiga ubuzima n’ubwo umubare wa bo utaramenyekana, gusa mu bakomeretse harimo umunyamakuru witwa Alain Majesté.

N’ubwo igitramo cyasojwe gutya, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond, yagize ati“Burundi mwari benshi cyane, ushobora kwibaza abantu bari inyuma ahantu camera zitarimo kubasha gufata uko bangana? reka nduhuke amafoto n’amashusho by’igitaramo ni ejo’”

Diamond Platnumz akaba ateregerejwe i Kigali tariki ya 17 Nyakanga 2019 mu gusoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bimaze iminsi bizenguruka igihugu.

Abantu bari benshi cyane, Diamond yibaza abari aho camera zitarimo gufata uko bangana

Diamond ku rubyiniro

Teta wegukanye PRIMUSIC yashyikirijwe sheki

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.