Umuhanzi Emmy yageze mu Rwanda avuye muri Amerika, abajijwe umukunzi araruca ararumira:INKURU>>>

Nsengiyumva Emmanuel umuhanzi nyarwanda wamenyekanye nka Emmy muri muzika yageze mu Rwanda avuye muri Amerika aho avuga ko aje mu bukwe bwa mushiki we.

Uyu muhanzi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryakeye saa 20:00’ ni bwo yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, gusa yasohotsemo mu saa 21h zirengaho iminota.

Aganira n’itangazamakuru, Emmy yavuze ko gahunda imuzanye mu Rwanda ari imwe gusa, y’ubukwe bwa mushiki we buzaba mu mpera z’iki cyumweru.

Yagize ati”ikintu kizanye ni ubukwe bwa mushiki wanjye, mushiki wanjye afite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu, urebye ni cyo kintu kinzanye. Ni cyo nta kindi.”

Uyu musore uheruka mu Rwanda mu buryo bw’ibanga, byavuzwe ko yari yaje kureba umukunzi we, yongeye kubazwa niba muri gahunda zimuzanye hatarimo umukunzi we, yemeje ko afite umukunzi ariko yanga kugira byinshi arenzaho, mu magambo make ati“ntacyo nabivugaho ibyo ni ubuzima bwite bwanjye.”

Uyu muhanzi uvuga ko afite ukwezi mu Rwanda yakomeje kandi asobanura ko mu cyumweru gitaha azasohora indirimbo ye nshya ’Ntagufite’.

Amaze imyaka 7 aba muri Amerika ari n’aho yakomeje gukorera umuziki we, gusa nta gitaramo arakorera mu Rwanda, yasobanuye ko hari alubumu arimo gukora ndetse yizeza abakunzi be ko azagaruka mu Rwanda aje gukora igitaramo.

Emmy uvuga n’ubwo nta muntu baraganira ku bijyanye no kuba yaririmba cyangwa agakora igitaramo mu Rwanda, yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye z’urukundo zirimo ‘Ntusige’, ‘Wabaga he’ yakoranye na Princess Priscillah n’izindi.

Yakiriwe n’abo mu muryango we

Byari ibyishimo byinshi

Emmy amaze imyaka 7 aba muri Amerika

Aganira n’itangazamakuru

Posted by Emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/ kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.