Jose Chameleone yahawe igihembo gikomeye muri Canada:INKURU>>

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iyo hagati ukora injyana ya Afro beat, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone yahawe igihembo kiswe ‘Lifetime Achievement Award’ kubera umumaro yagize mu guteza imbere ubuhanzi nyafurika binyuze mu muziki.

Uyu muhanzi amaze igihe gito yinjiye muri politiki ya Uganda, yiyunga ku ishyaka rya Democratic Party rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Nk’uko ikinyamakuru whispereye.com cyabitangaje, iki gihembo Jose Chameleone yacyakiriye ku wa Gatandatu ushize tariki ya 20 Nyakanga 2019, mu gitaramo cya “African Descent Festival” cyabereye mu mujyi wa Vancouver wo mu gihugu cya Canada aho ibi birori byibanze mu myiyereko ndetse n’ibiganiro bitandukanye ku bintu byateza abantu imbere binyuze mu buhanzi.

Akimara kwakira iki gihembo, Chameleone yagize ati “Nishimiye kwakira iki gihembo cya “Lifetime Achievement Award” ku ruhare nagaragaje mu kuzamura ireme ry’umuziki wa Afurika. Igitaramo kiraba kuri uyu wa Gatandatu n’ejo ku Cyumweru, muri Thornton Park-Vancouver guhera saa yine za mugitondo kugeza saa mbili za nimugoroba.”

Chameleone akimara kwerura ko ari umurwanashyaka wa Democratic Party, abayobozi baryo bagaragaje ko bamushyigikiye cyane bayobowe na perezida waryo Norbet Mowa ushinja Lukwago uhanganye na Chameleone mu kuziyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala kuba ashaka kujya mu ishyaka rya ‘Forum for Democratic Change (FDC)’.

Chameleone kandi yahakanye amagambo y’abatavuga rumwe na we y’uko yagiye muri ririya shyaka kugira ngo arwanye mugenzi we w’umunyamuziki Bobi Wine unamaze igihe kinini muri politiki ya Uganda. Bobi Wine arashaka kuziyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu matora azaba mu mwaka wa 2021.

 

Igihembo yahawe

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw/ kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.