Zari yahishuye byinshi ku mugabo baherutse kurushinga avuga n’inzigo itazasaza afitiye Diamond ku mutima we: INKURU>>>

munyamideri wo mu gihugu cya Uganda, Zari Hassan, ufitanye abana babiri n’umuhanzi Diamond Platnumz yahishuye byinshi ku mugabo we mushya wo muri Afurika y’Epfo baherutse kurushinga ku wa 18 Nyakanga 2019 ndetse n’inzigo afitannye na Diamond.

Mu kiganiro yagiranye na Ayo TV yo muri Tanzania, Zari yahamije ko yamaze gushyingiranwa n’umunya-Afurika y’Epfo yita ‘King Bae’ ndetse ko ari umuntu mwiza, ni ubukwe bwabaye mu ibanga.

Yagize ati: “Byari ibintu bigoye ariko byiza cyane, mu bigaragara twamaze gushyingiranwa na King Bae imbere y’amategeko kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019 ariko tuzakoresha ibirori byo kwiyakira nyuma kuko imiryango yombi yabyumvikanye. Ni umuntu mwiza cyane kuko yafashe abana banjye nk’abe.”

Yakomeje avuga ko umugabo we atazirirwa amuzana mu Bugande kumwerekana kuko mama we atakiriho.

Ati: “Iyo mba mfite mama byari kuba byiza kumwereka umukwe we vuba ariko igihe icyo ari cyo cyose nzamuzana mu Bugande uretse ko uyu mwaka nta gahunda mfite yo kujya mu rugo mu rwego rwo kwibuka mama ariko buri munsi mpora musabira ku Mana.”

Uretse ibyo kandi Zari yahishuye ko nta mishyikirano akigirana na Diamond kuko hashize igihe kinini bataganira ndetse bigatuma n’abana batamubona kandi atarigeze amubuza kubabona.

Yagize ati: “Natandukanye na Diamond ariko sinigeze mubuza kubonana n’abana be. Nyuma y’uko dutandukanye namusabye kenshi ko twahura kugira ngo tugire ibyo twumvikanaho ariko ntabyemere kuko yahoraga avuga ko ari ukumwihutisha kugira ngo duhure. Namuterefonnye inshuro nyinshi akanga kunyitaba gusa bwari ubuzima bwacu bwite.”

N’ubwo Zari afite abana ba Diamond ariko ntabimwubahira ari na byo byatumye Zari amureka burundu agatangira inzira nshya y’ubuzima kuko ngo iyo Diamond aramuka yemeye kumwegera bakabiganiraho byari gukemuka kuko Zari ari umuntu usanzwe ucisha make nk’uko abyivugira.

Zari avuga ko kandi byamusabye igihe kinini ngo yubake ubuzima bushya ndetse yigirira icyizere nk’umugore ufite intumbero nziza nyuma yo gutandukana na Diamond bamaranye imyaka itatu babana hanyuma akamuta.

Impeta yambitswe Zari

King Bae na Zari

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw/ kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.