Humble Jizzo mu mazi abira kubera kwambura umukozi we!!! INKURU>>

Umunyamakuru Kubwazo Thierry [Black Cat], yamaze kujyana Humble Jizzo mu nkiko kubera kutubahiriza amasezerano y’akazi bagiranye akaba amaze amezi arenga 3 atamuhemba.

Uyu musore avuga ko yagiranye amasezerano na Humble Jizzo yo kumukorera kuri website ye yitwa Inside Rwanda, nyuma akaza kumuhinduka ndetse we n’abakozi bakoranaga bakaba bamaze amezi 3 badahembwa.

Aganira na All in One Rwanda, uyu musore avuga ko yatangiye kugirana ikibazo na Humblle nyuma y’amezi 6 yari yasinye mbere.

Yagize ati”ntangira gukorana na we byari mu kwezi kwa 4 umwaka ushize, nsinya amasazerano yanjye ko agomba kurangira mu kwa 10, yarambwiye ngo ngomba kumenya ko website ari iya njye, nkazana abakozi, nazanye abakobwa babiri bo kumfasha mu gukora ibiganiro nanjye nkandika nkanafata amashusho kuko yari yambwiye ko ufata amashusho atahita aboneka.”

Yakoemje agira ati”abo bakobwa barakoze hashize amezi 3 nta kintu barabona, bakambaza ngo ko ari wowe watuzanye bimeze bite, bageze aho barigendera, Humble ambwira gushaka abandi ndamubaza nti se bariya ntibazishyurwa? Arambwira ngo bazishyurwa, nshaka abandi babiri n’ubundi nabo bakora amezi 2 badahembwa baragenda, njye narahembwaga.”

Kuri iyi nshuro ngo bahisemo guhagarika YouTube bakazamura ikinyamakuru, ni bwo yamusabye kuzana undi bakorana bandika maze na we bimera nk’aba bakobwa ntiyamuhembwa.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye ya mbere yarangiye mu kwa 10 umwaka wa 2018, bahise bavugurura amasezerano bagirana amasezerano y’umwaka.

Muri ayo masezerano ya kabiri bagiranye ni bwo hatangiye kuvuka ibibazo na we atangira kwanga kumwishyura ku buryo na we amurimo amezi 3 atamwishyuye.

Uyu musore avuga ko yanabonye akandi kazi ariko akanga ko ajya kugakora kuko akimufitiye amasezerano, yamwambuye machine y’akazi yakoreshaga kandi yaranamaze kuyishyura.

Arishyuza Humble Jizzo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 harimo n’imishahara y’abakozi batanu yakoresheje bakagenda batishyuwe.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Humble G-zo ariko ntibyadukundira kuko atitabye telefoni ye ngendanwa, gusa amakuru avuga ko uyu musore yamaze kumugeza mu nkiko.

Humble Jizzo ngo yamaze kuregwa

Black Cat wareze umble Jizzo

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw/kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.