Harmonize yakuwe ku rutonde rw’abazitabira Wasafi Festival 2019:IMKURU

Umuhanzi Rajab Adul Kahali[Harmonize], usanzwe ukorera umuziki mu nzu ya Wasafi Records ya Diamond, ntazagaragara mu bazitabira ibitaramo bya Wasafi Festival 2019.

Wasafi yamaze gusohora itangazo rijyanye n’ibi bitaramo, gusa ntihasobanurwa impamvu n’imwe ituma Harmonize atagaragara ku rutonde rw’abahanzi bazitabira.

Ibi bintu byatumye abantu benshi cyane batekereza ko uyu muhanzi ashobora kuba yaravuye muri Wasafi nk’uko ikinyamakuru Ghafla.com cyo muri Kenya kibitangaza.

Ibi bitaramo ngarukamwaka bisanzwe bikorwa n’abahanzi akorera muri iyi nzu itunganya umuziki ya Wasafi ari bo Rayvanny, Mbosso, Lavalava, Queen Darleen, Harmonize ndetse na Diamond.

Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo ni Ruby, Country Boy, Younger Killer, Dulla Makabila hiyongereyeho abahanzi bo muri Wasafi.

Wasafi Festival iteganyijwe gutangira uyu munsi ku wa 19 Nyakanga 2019 kuri Sitade ya Zimbihile ikazakomereza mu tundi duce tw’igihugu cya Tanzania.

Birakekwa ko yaba yaravuye muri Wasafi

Posted by Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw/ kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.