USA yahanuye drone ya Iran umuriro ushobora kwaka:INKURU>>

USA ivuga ko yaraye ihanuye drone ya Iran ubwo yegeraga ubwato bwayo bw’intambara. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Javad Zarif avuga ko iby’uko hari indege yabo yahanuwe ntabyo yumvise. Ngo ni ibivugwa na USA.Taliki 20, Kamena, Iran na yo yahanuye drone ya USA.

USA ngo na yo yaraye ihanuye drone ya Iran

USA ivuga ko yarashe  iriya drone ubwo yegeraga ubwato bwayo bw’intambara buri mu kigobe cya Ormuz.

Perezida wa USA, Donald Trump yemeje aya makuru kuri Twitter avuga ko ingabo ze zahanuye iriya ndege kuko yari yanze kumvira umuburo yahawe wo kutegera ubwato bwa USA.

Ngo iriya ndege yahanuwe igeze kuri kilometero imwe hafi y’aho  ubwato bw’ingabo za USA bitwa USS Boxer bwari buri.

RFI

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw/ Kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.