Umuraperi w’umurundi yongeye kwatsa umuriro ku baraperi bo mu Rwanda:INKURU HANO>>

Boniface Girukwishaka uzwi nka B Face muri muzika akaba umuraperi w’umurundi, nyuma yo gusohora indirimbo ‘La Difference’ yibasira abaraperi bo mu Rwanda ntibagire icyo bamusubiza, yongeye gusa n’uwatsa umuriro avuga ko mu Rwanda abaraperi bose bari munsi y’ibirenge bye.

Muri Gahyantare 2017, B Face ni bwo yasohoye iyi ndirimbo ‘La Difference’ yibasira abaraperi b’i Kigali avuga ko bose abarenze ari abana kuri we.

Muri iyi ndirimbo yibasira bamwe mu barapei nyarwanda anabavuga mu mazina, avuga ko bamwe bahinduye injyana, abandi baba bameze nk’abakina urwenya ‘comedy’, abandi ko nta kinyabupfura bagira.

Uyu muraperi uvuga ko ari we wa mbere mu Rwanda n’i Burundi, muri iyi ndirimbo yikomye P Fla, Bull Dogg, Oda Paccy, Ama G The Black na Jay Polly. Gusa ashima abahanzi barimo Riderman, K8, NPC, Fireman na Pacson.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo abaraperi bo mu Rwanda nta n’umwe wigeze umusubiza, uyu muhanzi aganira n’Itangazamakuru yongeye gushimangira ko arenze abaraperi bo mu Rwanda kuko n’ikimenyi menyi batinye kumusubiza.

Yagize ati”nta n’umwe ntinya kuko iyo mbatinya simba narabarimbye mvuga ko mbarenze, baririmba neza uretse ko mfite uburenganzira bwo kubita abana binyuze muri hip hop ariko bakora neza. Mbisubiyemo ni abana nta n’uwanyubahuka nta n’uwanyegera ni na yo mpamvu ntawansubije.”

Mu kiganiro na Ama G The Black, umwe mu batunzwe agatoki muri iyi ndirimbo, yabwiye Itangazamakuru ko nta mwanya yabona wa kumutaho kuko yumva ari umuhanzi wifana.

Yagize ati”njyewe ntabwo nkora hip hop yo guhangana n’abantu nk’abo, gusa nkurikije ibyo numvishe ndumva yifana, nari nziko abafana aribo bavuga none arifana, nakomereze aho, ndamutura indirimbo ya Social Mula yitwa ‘ndiririmbira nkiyumva mutabare’, ntabwo namutaho umwanya cyane ko ntanamuzi mbyumva mubimbaza, nakore cyane indirimbo ze tuzimenye.”

Ama G akaba yashimangiye ko B Face atamuzi ko umuraperi w’umurundi azi ari Mkombozi, ngo nta mwanya yamutaho ahubwo amugira inama yo gukora cyane kugira ngo amenyekane.

 

Paccy umokobwa rukumbi wikomwe na B Face

 

Jay Polly ngo yahinduye injyana

 

Umuraperi Bull na we aririmbwa muri iyi ndirimbo nkudashoboye

 

Ama G, yamusabye gukora akamenyekana kuko ngo ntanamuzi

 

B Face uhamya ko arenze abaraperi bose bo mu Rwanda

 

Posted by Emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/Kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.