Uganda: Havutse umutwe ‘witwaje intwaro’ wiswe B13, Police iwita umutwe w’amabandi:INKURU>>

Muri Uganda mu gace  ka  Bungatira mu Ntara ya Gulu hamaze iminsi havugwa umutwe abaturage bemeza ko abawugize baba bafite intwaro bakica abantu, bakanasahura. Police ivuga uriya mutwe ugizwe n’amabandi, ko bidakwiye kuwita uw’abarwanyi.

Okema avuga ko abavuga ko B13 ari umutwe w’abarwanyi bakabya cyane

Umuvugizi wa Police muri kariya gace witwa CIP Jimmy Patrick Okema avuga ko abagize uriya mutwe ari abasore b’imburamukoro batungwa no kwambura abahisi n’abagenzi cyane cyane abagore.

Ati: “ Kuvuga ko abagize uriya mutwe ari abatwanyi byaba ari ukudashyira mu gaciro. Ni abasore babuze uko bigira, bahitamo kujya bambura abahisi ariko twabonye ko bakunda kwibasira abagore bakabambura amasakoshi.”

Okema avuga ko rwose uriya mutwe uhari ariko ngo ntibikwiye ko witwa uw’abarwanyi.

Kugeza ubu nta mutwe w’abarwanyi uzwi warwanyaga Leta uri ku butaka bwayo.

Uzwi cyane ni Lord Resistance Army ukorera muri Repubulika ya Centrafrique.

ChimpReports 

Posted by Emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/ kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.