Ibya beff za Asinah na Riderman byashizwe kuruhande Asinah yishyuye Riderman bakorana indirimbo:INKURU>>

Muhanzikazi Mukasine Asinah uzwi nka Asinah muri muzika nyarwanda, yashyize ku ruhande amahari n’ibibazo byakunze kuvugwa hagati ye na Riderman ubu akaba agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye n’uriya muraperi bigeze kukanyuzaho mu rukundo. Ngo yabanje kumwishyura kugira ngo yemere ko bakorana.

Abakurikirana ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda benshi bazi amateka y’urukundo rwa Asinah na Riderman n’ibyakurikiye itandukana ryabo.

Riderman amaze kurushinga, Asinah yakunze kumvikana mu bitangazamakuru avuga nabi uyu mugabo bakundanye imyaka umunani yose.

Nyuma yaje kwinjira mu muziki akora indirimbo zitandukanye zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi n’izo yakoze ku giti ke zo mu njyana ya Dance Hall.

Amakuru ahari ubu ni uko aba bombi nyuma yo gutandukana no kudacana uwaka bari gukorana indirimbo yamaze no kurangira nubwo itarasohoka.

Indirimbo yabo yakozwe na Producer Holly Beat ukorera muri Studio ya Urban Records.

Amakuru yizewe ava mu nshuti z’aba bahanzi, avuga ko Asinah ari we wasabye Riderman ko bakorana iyo ndirimbo.

Umwe muri bo agira ati “Ariko Riderman ntabwo yabanje kubyemera nubwo nyuma yaje kubyemera biturutse ku mugabo ujya ufasha Asinah mu muziki kuko yabajije Riderman icyo ashaka akamwishyura.”

Avuga ko iyo ndirimbo yakabaye yarasohotse ariko ngo biza gupfa bitewe n’indirimbo Asinah yigeze gukora atuka abahanzi barimo na Riderman mu rwigana rwa ‘Fuck u’ yari yakozwe na Kizz Daniel wo muri Nigeria.

Iyo ndirimbo ngo izaba ikozwe mu njyana ibyinitse ishishikariza abantu kubyina cyane ku bakunda gusohoka mu tubyiniro.

Asinah ntabwo ahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru avuga ko ibikorwa bitarasohoka kuri we biba bikiri ibanga.

Ati “Ubu icyo navuga ni ibitaramo nzaririmbamo mu minsi iri imbere harimo n’icyo nzahuriramo na Riderman ariko ku by’indirimbo ho ntabwo nabivugaho, nimutegereze muzakire neza ibyo nzabaha nizeye ko bizabashimisha.”

Posted by Emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/Kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.