“Hari ibyo Imana yambujije nyuma y’imyaka 25…” Senderi avuga kuri Uncle Austin wamwakijeho umuriro w’ubushotoranyi:Inkuru

Nubwo batajya berura ngo babivuge, Uncle Austin na Senderi Hit bakunze kugirana ibibazo bikomeye ndetse kenshi bibyara intambara y’amagambo hagati yabo. Aba bahanzi bakunze kutumvikana ku muhanzi ukunzwe cyane kurusha undi muri aba cyane ko bose bakora injyana imwe. Kenshi bagaragara mu tubazo dushingiye ku gushotorana.

Nubwo batajya berura ngo babivuge, Uncle Austin na Senderi Hit bakunze kugirana ibibazo bikomeye ndetse kenshi bibyara intambara y’amagambo hagati yabo. Aba bahanzi bakunze kutumvikana ku muhanzi ukunzwe cyane kurusha undi muri aba cyane ko bose bakora injyana imwe. Kenshi bagaragara mu tubazo dushingiye ku gushotorana.

Mu minsi ishize hadutse amafoto y’abantu bahinduraga bakareba uko bazaba bameze igihe bazaba bashaje ukoresheje ‘application’ ya Face App iri muri telefone zigezweho. Ibi byamamaye cyane mu bahanzi ndetse n’abandi benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga ariko by’umwihariko ab’ibyamamare. Aha Uncle Austin yatunguranye ku mbuga nkoranyambaga ashyiraho ifoto ubona yijimye arangije agira ati” Nagerageje ifoto ya Senderi, App iranga ngo déjà arashaje ntibyakunda ko imushajisha bwa kabiri.”

Igikorwa cya Uncle Austin cyafashwe nko kwiyenza kuri Sender.

Iyi foto twabajije Senderi ko yaba yayibonye ahamiriza umunyamakuru ko yayibonye ariko adashaka kuyivugaho. Senderi wizigamaga mu magambo yagize ati” Sinshaka kubivugaho hari ibintu Imana yambujije nyuma y’imyaka 25.” Uyu mugabo twagerageje kugira icyo tumubaza ariko atubera ibamba avuga ko atifuza kuvuga kuri ubu bushotoranyi Uncle Austin yamukoreye.

Aba bagabo bombi bafitanye igitaramo ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 aho bazataramira i Ngoma mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, icyakora kuba bagiye guhurira ku rubyiniro ni ikintu gishobora guca impaka zo kuba hari urusha undi umurindi w’abafana cyane ko gushyamirana kw’aba bombi akenshi usanga gushingiye ku kuba bahataniye kwibonamo umuyobozi w’injyana ya Afrobeat bose bakora.

Aba bagabo bagiye guhurira mu gitaramo i Ngoma

Mu minsi ishize aba bahanzi batangarije Inyarwanda ko nta bibazo bafitanye ndetse ko ntabyigize bibaho, Uncle Austin we ubwe yabwiye Inyarwanda ko ibibazo bivugwa hagati ye na Senderi ari ibihuha itangazamakuru ryo mu Rwanda ryafashe rigira inkuru ariko ko atigeze agirana ikibazo na kimwe na Senderi Hit, ndetse tariki ya 4 Nyakanga 2019 aba bahanzi barahuye banafatana ifoto ubwo bari bitabiriye igitaramo cyo #Kwibohora25 aho Senderi yaririmbye Uncle Austin yaje kwihera ijisho.

 

Posted by Emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.