FACE APP: Mu masura asekeje irebere bamwe mu byamamare nyarwanda uko bazaba basa nibamara gusaza(Amafoto)

Ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto y’abantu agaragaza uko bazaba basa nibamara gusaza, na bimwe mu byamamare nyarwanda nabyo bikaba byagiye bigaragaza aya mafoto yakozwe na porogaramu yitwa Face App.

Ni amafoto akorwa na porogoramu ijya muri telefoni gendabwa yitwa ‘Face App’ aho uyishyira muri telefoni yawe uyikuye kuri ‘Play Sore’ ubundi ugashyiramo ifoto ushaka ko ikwereka isura yawe mu masaziro yawe, ihita iyizana ugaragara nk’umusaza cyangwa umukecuru.

Abantu benshi bakibibona bagiye bagira amatsiko yo kureba uko bazaba bameze nibamara gusaza aho byatumye bamwe batangira kubikora kugiro barebe amasura yabo mu busaza bwabo.

Nyuma y’uko bigeye bikorwa n’ibyamamare bitandukanye ku isi, no mu Rwanda naho byahageze maze abahanzi, abakinnyi b’umupira n’aba filimi hagenda hasohoka amafoto yabo agaragaza amasaziro yabo.

Benshi bifashishije iyi porogaramu yatngiye gukora muri 2017, ifite ubushobozi bwo kongera ubwiza, guhindura imitere y’umusatsi n’ibindi, bagiye basangiza abantu amafoto yabo yo mu busaza babinyujije kuri Instagram, Twitter, Facebook n’ahandi

Nyampinga w’u Rwanda wa 2014, Akiwacu Colombe

Umuraperi Bull Dogg

Umunyamakuru wa Kiss FM, Antoinette Niyongira

Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Sugira Ernest

Nshuti Dominique Savio, umukinnyi wa Police FC

Butera Knowless mu masaziro ye

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya ‘Miss Popularity’ muri Miss Rwanda 2019

Myugariro Rugwiro Herve n’umufasha we

Murekatete Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga

Umuanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy

Umuhanzi The Ben

Posted by Uwineza vanesa kuri Rwandapaparazzi.rw/ kgli

Leave a Reply

Your email address will not be published.