Nta mperuka izabaho biriya ni iterabwoba, uwamenye Yoga yahita acika ku madini – Gerry Mugwiza:Inkuru>>

Gerardine Mugwiza wamenyekanye nk’umunyamakuru ariko ubu akaba akora ibintu bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuzima bushingiye ku muco, asobanura ko ubukoroni bwageze muri Afurika bugashaka kurandura umuco bukimika imyemerere iyobya abantu inabazanaho iterabwoba. Ashimangira ko nta mperuka izabaho, ahubwo ko byigishwa ari ugutera abantu ubwoba.

Ibi Gerry Mugwiza yabigarutse mu kiganiro twagiranye asobanura iby’ubumenyi kuri Yoga benshi bafata nk’imyitozo ngororamubiri ariko ngo ibamo ibindi byinshi bijyanye no kwiga kwimenya no kwivura hakoreshejwe icyo nawe ubwe yemera ko benshi bashobora kubyitiranya n’ubupfumu.

Mugwiza avuga ko ibijyanye n’imperuka nko mu Rwanda byigeze kubuza abantu amahoro mbere gato y’umwaka wa 2000, abantu bakanga gukora ibibateza imbere no gushaka uko bategura ahazaza habo bavuga ko imperuka igiye kuba. Ibi ashimangira ko nawe byamubayeho atarahumuka.

Muri iki kiganiro cy’amashusho, Mugwiza asobanura uburyo abantu bamenye Yoga byagabanya ubuhemu ku isi bikanatuma abantu barushaho kwisobanukirwa no gusobanukirwa bagenzi babo. Avuga ko gukomera ku muco no kuwusigasira ari ibintu benshi mu Rwanda bafata nk’amahano nyamara ngo abakoloni barawubangishije kuko babonaga ari mwiza kandi wabafasha kubaho neza.

 

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw/

Leave a Reply

Your email address will not be published.