Abagororwa 28 bo muri gereza ya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakurikiranyweho kwigomeka ku mategeko ya gereza ubwo babuzazaga bagenzi babo bari bagiye kujya hanze mu mirimo nyongera musaruro.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, SSP Hilary Sengabo yabwiye Rwandapaparazzi.rw/ ko uku kwigomeka kwabaye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu Kabiri.

Yamaganye amakuru yavugaga ko habaye imyigaragambyo, aho abayakwirakwije ngo bavugaga ko yaturutse ku mugororwa urimo imbere.

Yavuze ko abo bagororwa bashyizwe ku ruhande bagatandukanwa n’abandi, hanatangira iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yabibateye.

Ati “Ibyabaye kuri gereza ya Nyarugenge ni ibikorwa by’umutekano kuko imyigaragambyo kugira ngo ibe ubundi ni igihe abagororwa bahuje umugambi wo kwigaragambya ku buyobozi, akenshi biterwa n’iyo bafite impamvu rusange bahuriyeho ishobora gutuma bigaragambya.”

“Icyabaye ni aho abo bagororwa bakumiriye abashakaga kujya gukora mirimo nyongera musaruro mu gitondo, bagiye bitambika mu muhanda ubona ko batashakaga ko bagenzi babo bajya gukora imirimo yo hanze kandi bo babishoboye banabishaka, ni ibintu mu by’ukuri bitari bisanzwe, bari abantu bake kuko bari 28 mu bantu ibihumbi birindwi bari kuri gereza ya Nyarugenge.”

Rwandapaparazzi.rw yabajije Umuvugizi w’Urwego rw’Igihu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ku makuru yakomeje kuvugwa cyane ko Umuyobozi mushya waje kuyobora iyi Gereza yaba yarahagaritse ibibari bya barwayi basanzwe bagemurirwa aho kuri Gereza ya Nyarugege Asubiza agira ati ntabwo bishoboka ko ubuyobozi bwa Gereza bwahagarikira abantu kugemurirwa Kandi bafite ibyangobwa bahawe no kwa Muganga Ati ntabwo bibaho ntibishoboka.

Tukivugana nawe twamubajije ni Nkoni zivugwa na bantu batandukanye harimo bamwe bafunguwe vuba ndetse na bandi bantu babidutangarije batifuje ko twatangaza amazina yabo ariko bakaba nabo bemeza ko abafungwa bakorerwa iyicarubozo,ibi nabyo Hlily Sengabo Umuvugizi wa RCS ibi yabihakanye avuga ko bitabaho ahubwo harimo abafungwa n’Abagororwa bafungiwe muri Casho kubera amakosa bagiye bakora ariko nta Nkoni bakubitwa.

Ndetse twakomoje no ku Gihe habaye isaka kuri Gereza ya Nyarugenge tariki 02.06.2019 ubwo inzego z’Umutekano zakoraga igikorwa cyo gusaka hakabaho gutera amabuye Inzego z’Umutekano nyuma bigahoshwa Nanone yavuze ko harimo Abafungwa bamwe banywa ibiyobya bwenge usanga aribo bakora ibintu nkibyo badashaka kugororoka bakarinda basoza ibihano byabo badahindutse Ati akenshi nibo bateza Ibibazo nkibyo byose mwumva.

RCS yavuze ko abantu bafite ababo bafungiye muri iyi gereza bakwiye guhumura ntibagirengo hari ikibazo cyabaye, ku buryo ngo no ku wa gatanu bazaza bagasura ababo kandi bakazasanga ari bazima.

 

Gereza ya Nyarugenge ni yo ifungiwemo abantu benshi mu gihugu

 

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw/

Leave a Reply

Your email address will not be published.