Umukinnyi ukina filimi mu rwanda yahawe inzu mu mudugudu wa karama

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019 yatashye umugudugu w’icyitegererezo wa Karama, uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Uyu mudugudu ni wo Uwihoreye Moustafa uzwi nka Ndimbati yahawemo inzu nk’uko aya makuru yayahamirije Inyarwanda.com ubwo yari avuye gutaha uyu mudugudu.



Ndimbati aganira na Itangaza makuru   ko ari mu baturage bimuriwe muri uyu mudugudu cyane ko yari yanitabiriye ibirori. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda yagize ati” Ndi mu rugo ndananiwe nari nirambitseho urumva ni bwo nkiva kwakira umubyeyi Perezida Kagame watwubakiye amacumbi yo guturamo adaturanye n’urupfu.” Ndimbati ahamya ko aho bari batuye bari baturanye n’urupfu kuko bari batuye mu manegeka bityo ngo ntawe utashimira umubyeyi ubatanyije n’amanegeka yashoboraga kuzabahitana, akabatuza mu itaje.

Uyu mudugudu ugiye gutuzwamo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kigali ku musozi wa Mont Kigali. Muri Werurwe umwaka ushize ni bwo Umujyi wa Kigali ufatanyije n’izindi nzego bakoze igenzura, basanga ingo 13,670 zituye mu manegeka cyane cyane ku misozi ya Jali, Kigali na Rebero. Hahise hafatwa umwanzuro wo kwimura izo ngo zituye mu manegeka akabije kandi zitishoboye, zikimurirwa mu mugudugu wa Karama ufite ubuso bwa hegitari 39.

Ndimbati yari mu mbaga y’abaturage bari bagiye kwakira Perezida Kagame

Hemejwe kandi ko ahatuye ingo zimwe zo muri Gatsata, Mpazi na Gashyekero munsi y’umusozi wa Rebero hatungaywa neza ku buryo bakomeza kuhatura mu buryo budashyira mu kaga ubuzima bwabo. Mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka umudugudu wa Karama, hubatswe inzu zifite ubushobozi bwo gutuza neza imiryango 240, ku kiguzi cya miliyari 8 Frw. Uyu mudugudu ugizwe n’inyubako esheshatu (blocks). Inyubako eshatu za mbere harimo inzu 120, buri nzu ikaba ifite icyumba cyo kuraramo, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero.

Inyubako ya kabiri nayo igizwe n’inzu 120 aho buri imwe irimo ibyumba bibiri byo kuraramo, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero. Uyu mudugudu urimo amazi n’umuriro, imihanda itunganyije, uburyo bwo gufata amazi, ubwo gutunganya imyanda n’ubusitani buteyemo imboga n’imbuto.

Ndimbati yahawe inzu muri uyu mudugudu,…

Hubatswe ishuri ry’ibyumba 24 rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 840. Rifite kandi ibiro by’ishuri, igikoni n’irerero. Umudugudu wa Karama ufite n’ahazakorerwa ubworozi bw’inkoko hafite ubushobozi bwo kororerwa inkoko zisaga ibihumbi icyenda. Wubatswe ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu nk’umusanzu wazo mu gihe hizihizwa imyaka 25 u Rwanda rubohowe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.