Udushya n’Udukoryo Twaranze Weeknd: Iwacu muzika Festival Queen Cha yatunguye benshi ku rubyiniro: [REBA HANO UTUNDI DUSHYA]>>>>

UDUSHYA N’UDUKORYOTWO KURI IKI CYUMWERU TARIKI YA 30/062019 BYARI IBIRYORI HIRYA NO HINO MU RWANDA NDETSE NO HANZE YARWO.  DUTANGIRIYE MU ISERUKIRA MUCO RYISWE “IWACU MUZIKA FESTIVAL”

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2019, abahanzi bataramiye abakunzi b’umuziki i Rubavu barimo Makanyaga Abdul, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha, Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ na Amalon

 

Abakunda umuziki Nyarwanda ba Rubavu baje gufana

Iri serukiramuco rya muzika riri kuba ku nshuri yaryo ya mbere Rubavu niho ha kabiri baje gutaramira nyuma yo kubanza i Musanze.

Igitaramo cya Rubavu cyabereye ku kibuga cya Nengo asanzwe hakinirwa umupira w’amaguru. Abakunzi ba muzika batangiye kugera ahabera igitaramo ku isaha ya saa saba z’amanywa.

Abahanzi batuye muri Rubavu nibo babanjije kuririmba ku isaha ya munani n’iminota mike. Abaririmbye bazwi harimo itsinda rya The Same.

Mu bahanzi bari bitezwe Amalon niwe wabanje kuririmba , yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Derila’ yafatanyije na Ally Soudy.

akurikiza ho iyitwa ‘Yambi’ asoreza kuri Byakubaho ikunzwe cyane muri iyi minsi.

Social Mula yaririmbye bwa kabiri nyuma ya Amalon. Uyu muhanzi ukora injyana ya Afro Beat yahereye ku ndirimbo ‘Super Star’ ariko mu bafana ntabwo bari bakajya mu munyenga w’igitaramo.

Izindi ndirimbo Social Mulla yaririmbye harimo ‘Amahitamo’,’Ku ndunduro’,’Ma vie’ n’izindi.

Social Mulla yakurikiwe na Queen Cha wahereye ku ndirimbo ‘Kizimyamwoto’, akurikizaho ‘Umwe rukumbi’ yakoranye na Riderman. Queen Cha yanyuzagamo nawe akabyinira abafana be bakavuza induru bitewe n’imibyinire ye.

Christopher wahinduye imisatsi yakurikiye Queen Cha yahereye ku ndirimbo ‘Iri joro’ imwe mu ndirimbo yazamuye izina ry’uyu muhanzi.

Nk’abandi bahanzi bamubanjirije Christopher ntabwo yerekanye itandukaniro uretse indirimbo nka ‘Simusiga’, ‘Ijuru rito’ zagerageje guhagurutsa abafana.

Mu bahanzi bakuze i Rubavu hari hateganyijwe Makanyaga Abdul ari nawe wakurikiye Christopher. Yageze ku rubyiniro abakunda indirimbo ze bariyamira. Yaririmbye indirimbo ze zagiye zikundwa ageze ku yitwa ‘Rubanda’ na ‘Hashize iminsi’ biba akarusho.

Nsengiyumva Francois wamaye ku Irina rya Igisupusupu’ niwe wakurikiye Makanyaga. Uyu musaza ufite umwihariko wo kuririmba acuranga umuduri akomeje kwerekana ko indirimbo ze zageze hose nubwo zitaraba nyinshi.

Agihamagarwa ku rubyiniro abafana bahise biyamira cyane nawe abanyurizaho umuziki mu ndirimbo ‘Icange’ na ‘Igisupusupu’.

Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 30 nibwo umuraperi Riderman yagiye ku rubyiniro ari nawe muhanzi wari uwanyuma.

Riderman yaje asanga abafana bakiri mu byishimo by’Igisupusupu nawe abafasha kubigumamo . Yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Horo’.

izindi ndirimbo Riderman yaririmbye ni ‘Umwana w’umuhanda’, ‘Abanyabirori’, ‘Abo turibo’,’Inyuguti ya R’ n’izindi.

Abafana babanje kwerekana impano zabo mbere yo kubona abahanzi

Kwinjira mu mwanya y’icyubahiro ni ibihumbi bibiri

Abaje mu gitaramo ntibicwa n’icyaka

Itsinda rya The Same ribarizwa Rubavu ryahawe umwanya wo kwiyereka abafana

Abanya-Rubavu bitabiriye ku bwinshi

Social Mulla

Queen Cha yanyuzagamo akabyina

Makanyaga yari afite Band ye

Makanyaga yakumbuje abanya Rubavu indirimbo za Karahanyuze

Riderman

Habineza Joe yaganirije abatuye Rubavu

 

 

 

Dukomeje n’utundi dushya twacu taranze iki cyumweru: Umumotari wagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga akubitira umukobwa hafi y’akabari ari guhatwa ibibazo na RIB

Umumotari wagaragaye mu mashusho yakwirakwijwUrwego rw’ igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ruri guhata ibibazo umumotari uherutse kugaragara muri video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga akubita ukubitira umukobwa hafi y’ akabari

Reba uburanga bw’abakobwa 22 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Uganda











APR FC yasezereye abakinnyi 16 bamwe basamirwa hejuru n’ikipe ya Rayon Sports

Mu bakinnyi basezerewe muri APR FC harimo: Iranzi Jean Claude, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Issa Bigirimana, Mugiraneza Jean Baptiste, Ntaribi Steven, Ngabonziza Albert, Nsengiyumva Moustapha, Ntwari Evode, Rugwiro Herve, Rukundo Denis, Sekamana Maxime, Nshuti Dominique Savio, Rusheshangoga Michel na Kimenyi Yves (GK). Kimenyi Yves wari umunyezamu w’iyi kipe, Ngabonziza Albert Nshuti Dominique Savio , Nshimiyimana Amran,Iranzi Jean Claude.


Sonia bivugwa ko ariwe washyize hanze ubwambure bw’umukinnyi Muhire Kevin yagize icyo abivugaho

Nyuma y’uko hagaragaye video igaragaza ubwambure bw’umukinnyi Muhire Kevin wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, bikaza kuvugwa ko iyo video yaba yarashyizwe hanze n’uwahoze ari umukunzi we, Irakoze Sonia, kuri ubu uyu mukobwa avuga ko atakora iryo kosa ryo kwandagaza uwo bakundanye ndetse agahamya ko yanatunguwe cyane akimara kubibona.

DJ Miller uri mu ba DJs bagezweho mu mujyi wa Kigali yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Hope Nigihozo[AMAFOTO]

Muri iki cyumweru Karuranga Virgile uzwi nka DJ Miller uri mu ba DJs bagezweho mu mujyi wa Kigali yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Hope Nigihozo biyemeza kubana byemewe na Leta y’u Rwanda ndetse bakaba barakomeza n’imihango yo gusezerana imbere y’Iman

Tariki 5 Werurwe 2019 ni bwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko barushinga. Nyuma yo kwemererwa kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 Dj Miller n’umukunzi we biyemeje kuzabana akaramata , mu byago no mu bibi nkuko Amategeko y’u Rwanda abisaba abemeye gushyingiranwa.
Buri umwe yamanitse akaboko k’iburyo arahirira ko agiye kubana na mugenzi we bakurikije amategeko ya Repulika y’u Rwanda, barangije barabisinyira.

Imihango y’ubukwe irakomereza i Kinyinya mu busitani bwa Ineza Garden aho bari busezeranire imbere y’Imana.

Aba bombi bamenyanye mu 2013 bahuriye muri restraurant batangira bavugana byoroheje biza kuvamo urukundo rweruye.

DJ Miller ni umwe mu bavanga imiziki bahagaze neza mu Rwanda, abarizwa mu itsinda rya Dream Team DJs ririmo DJ Marnaud, DJ Toxxky na DJ Julz.

Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye nka Peace Jolis bakoranye “1 Million C’est Quoi” “Irijoro Ni Bae” irimo Knowless, Dream Boys na Riderman na Stamina yakoranye na Social Mula.

Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro wangije cyane ahakorerwa ububaji

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Kamena 2019,agakiriro ka Gisozi gaherereye mu karere ka Gasabo kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro yangije cyane ahitwa APARWA hakorerwa imbaho,harashya harakongoka

Iyi nkongi yangeye kwibasira aka gakiriro yahereye ahacururizwa ibikoresho by’ubwubatsi na matola,irangije yangiza ahitwa kuri APARWA hakorerwa ububaji.

Nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje,imodoka zizimya inkongi zahageze umuriro umaze kuba mwinshi mu gakiriro ndetse wakongoye uruhande runini.

Kugeza ntiharamenyekana icyaba cyateye iyi nkongi, ibaye iya gatatu yibasiye aka gakiriro muri uku kwezi kwa Kamena .Harakekwa ko izi nkongi z’umuriro zibasira aka gakiriro ziterwa n’amashanyarazi yashyizwe nabi muri izi nzu.

Iyi nkongi yari kirimbuzi yageze ahabarizwa ikongora intebe, imbaho,ibitanda ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.


Umugabo n’umugore bahuye n’uruva gusenya ubwo bari bagiye kurira ukwezi kwa buki mu misozi ya Alaska

Umugabo witwa Paxton Graham yashyize hanze amashusho bafashwe inyamaswa y’inkazi izwi nk’idubu yabirukantseho cyane ubwo bari muri pariki bagiye mu kwezi kwa buk

Ubwo aba bombi barimo bazamuka imisozi ya Alaska ku migozi bageze hejuru bahura n’inyamaswa y’idubu,ibirukaho barwana no kongera kumanuka umusozi bakiza amagara yabo.

Iyi dubu yari nini cyane, yagaragaye mu mashusho Paxton yashyize hanze, iri kwiruka kuri uyu mugabo n’umugore bari mu kwezi kwa buki muri pariki yitwa Katmai National Park,mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka.

Paxton Graham yagize ati “Kuri njye ikintu nagombaga gukora kwari ukuba iruhande rw’umugore wanjye Sarah kuko nibwo twari tugishyingiranwa.Amavi yanjye yaratitiraga cyane.”

Aba bombi batuye ahitwa Wichita muri Kansas bakoze ubukwe kuwa 02 Kamena 2019,nyuma y’aho niho bagiye kwinezeza mu misozi.



2.

AS Kigali ikatisha itike y’umukino wa nyuma

Ni nyuma y’uko umukino wari warangiye ikipe ya As Kigali itsinze ibitego 2-1 ariko kuko umukino wabanje Rayon na yo yari yatsinze ibitego 2-1 byabaye ngombwa ko hitabazwa Penaliti.

Ni ikipe ya Rayons Sports yakinnye idafite Irambona Eric wabonye ikarita y’umutuku mu mukino ubanza na Kakule Mugheni Fabrice wujuje amakarita 2 y’umuhond

As Kigali ni yo yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 45 w’umukino cyatsinzwe na Nzayisenga Fuadi nyuma y’ishoti Nsabimana Eric bakunda Kwiga Zidane yari ateye ariko umupira ugafata umutambiko w’izamu, Fuadi agatera ikitwa Garrincha umupira ujya mu rushundura.

Ku munota wa 48 nibwo As Kigali yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Karanda Frank nyuma yuko Benedata Janvier yari azamukanye umupira Zidane akawumwaka arawukata Karanda ahita areba mu izamu.

Ku munota wa 71 w’umukino nibwo Sarpong Michael yabonye ikarita y’umutuku  nyuma yo gukorera ikosa Nsabimana Eric bakamuha umuhondo ariko ntiyabyishimira imbere y’umusifuzi ahita amuha n’ikarita y’umutuku.

Ku munota wa nyuma w’inyongera nibwo ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego kiyigeze muri Penaliti cyatsinzwe na

Mutsinzi Ange Jimmy, nyuma yuko As Kigali yari yizeye ko yamaze kugera ku mukino wa nyuma.

Umunyambanga wa Leta muri MINEDUC, Isaac Munyakazi yarebye uyu mukino

Mani Martin yataramiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 ya Unicef Fukushima

Muri iyi minsi Mani Martin ari kubarizwa mu Buyapani aho yagiye gukorera ibitaramo binyuranye birimo n’ibyateguwe na UNICEF aho icya kabiri cyateguwe n’uyu muryango yamaze kugitaramamo.

Kohata Hiroshi Mayor w’umujyi wa Fukushima

Emi Kaneko umudepite mu Nteko Nshingamatego y’u Buyapani yari mu bashyitsi bakuru muri iki gitaramo

Mani Martin hamwe na Depite Emi Kaneko

DUSIMBUKIYE HANZE Y’URWANDA MU GIHUGU CYA UGANDA, TWABAKUSANYIRIJE AMWE MU MAFOTO YACIYE IBINTU MU GIHUGU CYA UGANDA KU MBUGA NKORANYA MBAGA ZAHO

 

Related image

Related image

Image result for NICKED UGANDA

Related image

Related image

Related image

Image result for NICKED UGANDA

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.