Iwacu Muzika Festival: Riderman n’Igisupusupu bakoreye amateka I Rubavu (AMAFOTO)

 0 total views

Nyuma yo kuva i Musanze yerekanye ko amaze kwigarurira imitima y’abantu benshi muri muzika nyarwanda, Nsengiyumva Francois uzwi nk’Igisupusupu, i Rubavu yongeye kwerekana ko ari umuhanzi ukomeye, ni mu gihe Riderman yagaragaje ko rap iyoboye izindi njyana.

Hari ku munsi wa kabiri w’ibitaramo by’iserukiramuco rya muzika ‘Iwacu Muzika Festival’ birimo kuzenguruka igihugu, nyuma yo kubanziriza i Musanze tariki ya 22 Kamena 2019, uyu munsi hari hatahiwe Rubavu.

Umuraperi Riderman utaragaraye mu gitaramo cya mbere cyabereye i Musanze uyu munsi yerekanye ko ari umuhanzi ukomeye ndetse ko Hip Hop ari injyana ikomeye mu Rwanda.

Uyu muraperi yishimiwe n’abantu benshi bamweretse ko bamushyigikiye, yinjiranye imbaraga ku rubyiniro aho yinjiriye mu ndirimbo ye Holo imwe mu zakunzwe cyane.

Riderman yakomeje akumbuza abafana be zimwe mu ndirimbo ze za kera nka ‘Nkwite Nde’ indirimbo yakunzwe kubera insubira jwi kimwe n’Umwana w’Imuhanda. Yaririmbye kandi imwe mu ndrimbo za vuba yakunzwe yitwa ‘Inyuguti ya R’ asoreza ku ndirimbo Ikinyarwanda yafatanyije na Bruce Melody.

Undi muhanzi werekanye ko afite abakunzi benshi cyane, Nsengiyumva Francois wamenyekanye nk’Igisubsupu kubera indirimbo ye Maria Jeanne.

Uyu muhanzi mu ndirimbo ze 2 afite kugeza ubu ‘Icange’ na ‘Maria Jeanne’ yasusurukije abantu b’i Rubavu ava ku rubyiniro batabishaka, yeretswe ko indirimbo ze bazizi kandi bazikunda.

Mu bandi bahanzi baririmbye hari Amalon, yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Derila’ yafatanyije na Ally Soudy, akurikizaho ‘Yambi’ asoreza kuri ‘Byakubaho’ ikunzwe cyane muri iyi minsi.

Social Mula yaririmbye ‘Super Star’, Amahitamo, Ku ndunduro, Ma vie n’izindi.

Christopher, umuhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo z’urukundo na we yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze nka Simusiga n’Ijuru Rito.

Makanyaga Abdul, umwe mu bahanzi bakuze mu Rwanda na we ni umwe mu bahanzi bishimiwe cyane muri iki gitaramo, mu ndirimbo ze nka ‘Rubanda’ ndetse na ‘Hashize Iminsi’, indirimbo benshi bakunda kwita karahanyuze.

Igisupusupu akomeje kugenda yiarurira imitima ya benshi

Riderman yagaragaje ko Hip Hop yamaze gushinga imizi

Makanyaga Abdul yasusurukije abantu bari bitabiriye

Abantu bo bari benshi
posted by Emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/

 600 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.