Nyuma ya – HUMURA  itsinda “The Legends” bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Winner of love’ irimo ubutumwa bwihariye- REBA VIDEO

Itsinda  “The Legends” rikomeje guhiga ayandi matsinda mu rwanda bashyize hanze indirimbo yitwa ‘Winner of love’  indirimbo ifite ubutumwa bwihariye..  Ni muminsi  micye  ishize  tubagejejeho   iyitwa “Humura”  yakunzwe cyane ndetse ikanumvikana cyane ku bitangaza makuru bitandukanye hano mu rwanda  itsinda The Legends riyobowe na  Dr Scientific bongeye gushyira hanze indi indirimbo  nziza cyane

Tuganira na  Dr Scientific umuhanzi muri iri tsinda akaba ari nawe ukuriye iri tsinda, twamubajije igisobanuro cy’iyi ndirimbo, mumagambo macye agira ati’ Iyindirimbo “Winner of love”  irimo ubutumwa bwo kubagarira urukundo uko rukwiye bukaba  dore ko bisaba kwizerana no kubwizanya ukuri,,  Nta guparika nuguhozaho usigasira kugirango urambane nuwo ukunda. Icyodusaba urubyiruko n’abubatse ingo nk’itsinda The legends, rigizwe na Dr Scientific, na “King The Winner, ni ukwihanganirana murugendo rw’urukundo hagati y’abashaka kurushinga nabarushinze icyodubasaba urubyiruko ni ugushishoza bakarambagiza neza bagahitamo neza, ikindi  dusaba abashakanye ni ukuba intangarugero bakirinda ubudahemukirana, bagakomeza urugendo bakuzuzanya  ikivi batangiranye bombi. Turashimira abanyarwanda bakomeje bakomeje   kudushyigikira mubihangano byacu hamwe nikinyamakuru RWANDA PAPARAZZI uburyo mudushyigikira. Murakoze cyane muryoherwe nindirimbo yacu “Winner of love”.  Ayo ni amagambo ya  Dr Scientific ukuriye iri tsinda akaba ari na manager w’iri tsinda

INDIRIMBO ZA “THE LEGENDS” USHOBORA KUZISANGA KURI YOUTUBE CHANNEL YABO YITWA

RWANDA the legends Dr Scientific, king the winner

Leave a Reply

Your email address will not be published.