AS Roma FC yatoye Rayon Sports nk’ikipe y’umunsi kuri Twitter yayo inayivuga ibigwi

Ikipe ya AS Roma y’ubukombe I Burayi yaraye itoye Rayon Sports nk’ikipe yayo y’umunsi ku rubuga rwayo rwa Twitter irangije ivuga ibigwi byayo mu myaka imaze ishinzwe.

AS Roma FC ikunda cyane amakipe yo muri Afurika nyuma yo gutangaza ko yafanaga Nigeria mu gikombe cy’isi,yongeye gutangaza ko yatoye Rayon Sports nk’ikipe yayo y’umunsi kuri Twitter aho yagaragaje ikirango cyayo ndetse ibwira abakunzi bayo bose ku isi ibigwi by’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

AS Roma yabwiye abakunzi bayo iti “Ikipe ya AS Roma y’umunsi kuri Twitter ni Rayon Sports.Gikundiro ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.Yataye ibikombe 9 bya shampiyona n’ibikombe by’igihugu 9.Iyi kipe iherutse gutwara shampiyona yashinzwe mu mwaka wa 1968.”

Urubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports n’urw’abafana bayo Gikundiro Forever,rwashimiye AS Roma kuba yabazirikanye ndetse bifuza ubufatanye bw’abafana.


AS Roma yatoye Rayon Sports nk’ikipe y’umunsi kuri Twitter

Leave a Reply

Your email address will not be published.