Rayon Sports yakiriye wa rutahizamu w’umunya Ghana wari utegerejwe cyane [AMAFOTO]>>>>

 0 total views

Rayon Sports yaraye yakiriye rutahizamu Frederick Boateng wakinaga mu ikipe ya Asante Kotoko S.C yo muri Ghana uje kuyifasha kwiyubaka mu bwugarizi cyane ko bivugwa ko igiye gutakaza kabuhariwe Micheal Sarpong.

Frederick Boateng w’imyaka 25 wakinaga mu ikipe ya Asante Kotoko S.C yo muri Ghana,amaze iminsi ategerejwe n’abakunzi ba Rayon Sports bakunze abanya Ghana cyane nyuma ya Sarpong na Donkor babahesheje igikombe cya shampiyona.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka,Boateng yari agiye gutizwa mu Misiri mu ikipe ya Petrojet mu Misiri ntibyakunda.

Uretse Sarpong,Rayon Sports ishobora gutakaza benshi mu bakinnyi bayo barangije amasezerano n’abifuzwa n’amakipe akomeye mu karere barimo Rutanga Eric,Manzi Thierry,Niyonzima Olivier na Mutsinzi Ange.

Rutahizamu Boateng yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 01 Kamena 2019,aho yaje gukora igeragezwa no kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo bumwongere mu bakinnyi buzifashisha mu mwaka w’imikino utaha.



 

 694 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.