Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ubukwe no Gusaba

Itangazo ryo kuri Facebook ryamuhesheje umukobwa utagira uko asa bahita bakorana ubukwe mu minsi itandatu gusa “REBA HANO”

Umusore witwa Chidimma Amedu wo muri Nigeria, yashyize itangazo kuri Facebook mu mpera z’umwaka ushize ashaka uwamubera umugore maze umwe mu bamusubije barahuza ndetse bakora ubukwe nyuma y’iminsi itandatu bamenyanye. Uyu musore yari yaragize ikibazo cyo gutandukana n’umukunzi we asanga ibintu byose arabifite ariko abura umugeni. Itangazo yashyize kuri Facebook ku itariki 30 Ukuboza 2017, ryagiraga riti “Ndakuze, nditeguye kandi ...

Read More »

Ubukwe bw’ Umunyarwandakazi Uzarongorwa n’ Umuraperi AY Itariki Naho Buzabera Byamaze Kumenyekana “REBA HANO”

Umuraperi Ambwene Allen Yessayah [AY] wo muri Tanzania agiye kurongora Umunyarwandakazi, yamaze gutangaza amatariki ubukwe bwe buzatahiraho, igice kimwe kizabera i Nyamata ikindi kibere mu Mujyi wa Dar es Salaam. AY wakunzwe mu minsi mike ishize mu ndirimbo ‘Zigo Remix’ yahuriyemo na Diamond agiye kurongora umukobwa uzwi nka Remy ndetse mu minsi mike ishize yakorewe ibirori bya Bridal Shower bagenzi ...

Read More »

Umukobwa w’ umunyarwandakazi ugiye kurongorwa n’ icyamamare AY Yakorewe ibirori bwo kumusezera “REBA HANO”

Umukobwa uzwi nka Remy witegura kurushingana n’umuraperi AY wo muri Tanzania yakorewe ibirori n’abakobwa b’inshuti ze mu rwego rwo kumusezeraho.   Ibirori byo gusezera kuri Remy umukunzi wa AY yabikorewe n’abakobwa b’inshuti ze za hafi mu gihe habura igihe gito agakora ubukwe. Ibirori bya Bridal Shower bya Remy byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’iminsi mike AY avuye mu Rwanda ...

Read More »

Safi wemeza ko atarakora ubukwe na Judithe yahishuye igihe bazabanira mu nzu imwe

Umuhanzi nyarwanda Niyibikora Safi  wamenyekanye ku izina rya Safi Madiba mu itsinda rya Urban Boys,  amaze amezi asaga 3 asabye akanakwa uwo yahisemo ko azamubera mutima w’urugo ,  Niyonizera Judithe ndetse aba bombi bakaba baranasezeranye imbere yamategeko  ariko kugeza magingo bakaba batabana nk’umugore n’umugabo, gusa akaba yatangaje igihe bazabanira mu nzu imwe. Mu kiganiro amahumbezi kuri radio Rwanda cyabaye kuwa Kabiri tariki ...

Read More »

Umuraperi Navio yafashe irembo mu muryango w’umukunzi we bagiye kurushinga “REBA HANO UKO BYAGENZE”

Umuraperi Navio wo muri Uganda yakoze ibirori byo gufata irembo mu muryango w’umukunzi we bamaze igihe kirekire bakundana mu buryo bweruye. Navio yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Stuttering’ yahuriyemo n’umuririmbyi Fefe Dobson ukomoka muri Canada. Uyu muraperi yanakoze izindi ndirimbo zirimo ‘No Holding Back’, ‘Otyo’, n’izindi. Mu 2017 yakanyujijeho mu yitwa ‘Njogereza’. Mu mpera z’icyumweru gishize uyu muhanzi yakoze ibirori byo ...

Read More »

Umuhanzikazi Shilole usanzwe utavugwaho rumwe yakoze ubukwe atumira umuntu umwe gusa- AMAFOTO

Umuhanzikazi Shilole wamamaye mu gihugu cya Tanzania kubera ibintu bidasanzwe akora mu kwamamaza umuziki we no mu bitaramo akora, yakoze ubukwe budasanzwe atumiramo umuntu umwe gusa. Usibye umujyanama w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Tale watumiwe mu bukwe bwa Shilole ngo amuhagarariye nk’umubyeyi mu bigendanye w’idini ya Islam basezeraniyemo, ntawundi muntu wigeze utumirwa muri ubu bukwe mu rwego rwo kwirinda ko ibyabubereyemo ...

Read More »

Mu mafoto ihere ijisho udushya twaranze ubukwe bwa Rommy umuvandimwe wa Diamond Platnumz

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017 nibwo Romeo Abdal Jones yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we. Hari mu biroryi by’akataraboneka byari byitabiriwe n’abantu b’ibikomerezwa batandukanye bo mu gih ugu cya Tanzaniya cyane cyane abakorera umuziki mu nzu y’umuziki ya WCB uyu mugabo abereye umuyobozi wungirije. Rommy wakoze ubukwe usibye kuba ari umuvandimwe w’umuhanzu Diamond Platnumz, uyu mugabo ni ...

Read More »

Ubukwe bw’umuvandimwe wa Diamond bwabaye umwanya mwiza wo kwiyunga hagati ya Zari na Diamond- AMAFOTO

Ubu ni ubukwe bw’umuvandimwe wa Diamond witwa Romeo Abdul Jones uyu akaba ari DJ akaba ari n’muyobozi wungirije w’inzu itunganya umuziki ya WCB ya Diamond Platnumz.   Muri ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa 3 Ukuboza 2017 bwari bwitabiri we n’abahanzi batandukanye bakorera muri WCB barimo Rayvanny, byumwihariko Diamond nka Boss akaba n’umuvandimwe w’uwakoze ubukwe nawe yari ahari ari kumwe ...

Read More »

Umunyamakuru Eugene Anangwe yarongoye- AMAFOTO

Umunyamakuru Kenneth Eugene Anangwe yarushinganye n’umukunzi we mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017. Eugene Anangwe n’umukunzi we Chamy basezeranye nyuma y’uko bari bamaze igihe kinini bakundana ndetse ku itariki ya 24 Ugushyingo 2017 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera. Imihango y’ubukwe bwabo no guhamya isezerano bagiranye byabereye kuri Golden Tulip ...

Read More »

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nikuze Odette, Nyuma y’umwaka apfushije umugore we

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nikuze Odette bakundanye nyuma y’uko uyu mugabo yari amaze igihe apfushije umugore wa mbere wishwe n’indwara. Tariki 26 Ukuboza 2017, nibwo Jean Lambert Gatare azajya gusaba no gukwa Nikuze Odette bakunda kwita Dede bibere ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, nyuma y’iyo mihango hakurikireho gusezerana imbere ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful