Templates by BIGtheme NET

Photo Paparazzi

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana:INKURU>>

Perezida wa Repubulika Paul Kagame azarahira gukomeza kuyobora u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017. Ni umuhango uteganyijwe kubera kuri sitade Amahoro i Remera uzitabirwa n’abashyitsi batandukanye n ‘Abanyarwanda baturutse mu turere twose tw’igihugu. Mu gihugu hose kandi bazakurikirana uyu muhango ku rwego rw’umudugudu kuri radiyo na televiziyo. Amakuru agera kuri Rwandapaparazzi.rw ni uko abahanzi bazataramira abaturage ...

Read More »

Urukundo n’impumyi koko umusore n’umukunzi we bafashwe barimo kubaga ingurube z’inyibano “REBA HANO”

Umusore w’imyaka 33 n’umukunzi we ufite 27 bo mu Murenge wa Nyagatare bafatiwe mu cyuho babaga ingurube ebyiri bari bamaze kwiba umuturage wo muri ako gace. Uyu musore n’umukobwa bivugwa ko basanzwe bakundana bacuruzanya inyama mu Kagari ka Rwimiyaga bafashwe bamaze kubaga ingurube z’uwitwa Bwanarege Patrick, ku manywa yo ku wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017. Umuvugizi wa Polisi ...

Read More »

Umunyeshuri wabaye Depite yariyamamazaga agenda n’amaguru akomeje kujyenda ashengura imitima ya benshi “REBA HANO”

Umunyeshuri w’imyaka 23, witwa John Paul Mwirigi, yatsindiye kuba Umudepite ahagarariye agace avukamo ka Igembe y’Amajyepfo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya nyuma y’inzira ndende kandi igoye kubera ubushobozi buke yanyuzemo yiyamariza uyu mwanya. John Paul Mwirigi usanzwe ari umunyeshuri muri Mount Kenya University yatowe ku majwi 18 867 mu gihe Rufus Miriti umwe mu bari bahanganiye uyu mwanya bikomeye ...

Read More »

BIRABABAJE : Umujuru yatwikishijwe ipine ry’ imodoka ubwo yageragezaga kwiba moto yabandi “REBA HANO”

Ibitangazamakuru byinshi byo hirya no hino ku isi cyane cyane ibyo mu gihugu cya Nigeria, bikomeje kwibanda ku ifoto yagaragayeho umujura akorerwa iyicarubozo, nyuma yo kugerageza kwiba moto . Umugabo yagerageje gushaka kwiba Moto arafatwa maze bamwica bamutwikishije Ipine. Birababaje! Yibye moto baramufata bamutwikisha amapinwe ari muzima Umugabo utarabashije kumenyekana amazina wo mu gihugu cya Nigeria yaragiye kwiba moto maze ...

Read More »

Icyatumye Safi wo muri Urban Boys Atandukana na Parfine wari inkoramutima ye cyamenyekanye “REBA HANO”

Hashize igihe kirenga amezi abiri Safi Niyibikora benshi bita Madiba, atandukanye na Parfine Umutesi bari bamaze igihe kirenga imyaka ibiri bakundana ndetse banateganyaga gukora ubukwe. N’ubwo Safi we yamagana ibyo gutandukana kwabo, intandaro yo kuba baratandukanye ni zimwe mu ngezo za Safi zirimo no kuba yarabyaye umwana akabihisha uyu mukunzi we banabanaga icyo gihe, yanamubabarira undi agakomeza gukora ibindi byinshi ...

Read More »

Umusaza yivuganye mugenzi we bapfa umugore umaze igihe yarapfushije umugabo”INKURU IRAMBUYE”

Polisi ikorera mu karere ka Katakwi muri Uganda icumbikiye umusaza witwa Vincent Omauku w’imyaka 75 y’amavuko ukurikiranyweho kwivugana  mugenzi we bapfa umugore umaze igihe yarapfushije umugabo, aba bagabo bakaba bari bahuriye iwe. Uyu musaza yatemye akoresheje umuhoro umugabo witwa Michael Malinga w’imyaka 40 kuwa Gatatu w’iki cyumweru nyuma yo kurwana bapfa Domitila Asengo na we w’imyaka 65. Uyu mugore umaze ...

Read More »

Imvururu zirangwa n’imyigaragambyo zirakomeje muri Kenya aho abantu Babiri bamaze kugwa mu myigaragambyo :REBA HANO”

Imvururu zirangwa n’imyigaragambyo zirakomeje muri Kenya, nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika,  imibare igaragaza ko Uhuru Kenyatta wari usanzwe uyobora iki gihugu ari we uri imbere atsinze Raila Odinga bari bahanganye. Abashyigikiye Raila Odinga biraye mu mihanda batangira imyigaragambyo nyuma yuko atangaje ko aya matora yibwe. Kugeza ubu abantu babiri bamaze kuraswa na Polisi i Nairobi, mu gace kegereye uyu ...

Read More »

Umuririmbyi ukomeye muri Senegal yafunzwe azira gutuka Perezida Macky Sall “INKURU IRAMBUYE”

Umuririmbyi ukomeye muri Senegal witwa Amy Colle Dieng yatawe muri yombi, akurikiranyweho kwifata amajwi yumvikanamo ubutumwa ’busebya Perezida w’icyo gihugu’, akayasakaza kuri WhatsApp. Umunyamategeko w’uyu muhanzi witwa Cledor Ly yemeje ko umukiriya we ategereje kuburanishwa ku byaha aregwa ariko avuga ko uburyo yafashwemo ngo budakurikije amategeko ndetse n’ibyo ashinjwa bikaba bitumvikana agendeye ku miterere y’ururimi rwa Wolof ruvugwa muri icyo ...

Read More »

Amafoto agaragaza amabere ya Oprah wahoze ari umugore wa Katauti akomeje guca igikuba kuri internet “REBA HANO AMAFOTO”

Irene Uwoya wamenyekanye nka Oprah kubera kwamamara mu mafilime atandukanye mu gihugu cya Tanzaniya akomeje kubica ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku mafoto yashyize ahagaragara agaragaza imiterere y’amabere ye. Aya mafoto akaba yateje impagaragara ku mbuga nkoranyamabaga ze. .Umugore wa Katauti yateje impagaragara ku mbuga nkoranyambaga.Amabere ya Oprah yatangaje abagabo batari bake muri Tanzaniya Oprah utemeranye neza n’umugabo we Katauti nyuma ...

Read More »

Imyigaragambyo muri kenya ,abantu bari gukubitwa inkoni,gutwikwa habona ,amabuye aravuza ubuhuha “REBA AMAFOTO HANO”

Ibihumbi by’Abanya-Kenya bazindukiye mu mihanda bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya, aho amajwi y’agateganyo agaragaza ko yatsinzwe na Uhuru Kenyatta wari uhanganye bikomeye na Raila Odinga wo ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta. Umukandida wa National Super Alliance (Nasa), Raila Odinga, yamaganye amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya (IEBC) agaragaza ko Uhuru Kenyatta w’ishyaka Jubilee ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful