Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ubuzima

Wema Sepetu yasubije abanyamakuru bamubajije k’uburwayi amaranye iminsi.

Wema Sepetu uzwi cyane mu mafilime atandukanye ndetse no ku mbugankoranyambaga yari amaze igihe arwaye ndetse anagerageza gufata imiti yo kumworohereza ku munsi wa none akaba atangaza ko yongeye kugarura ubuyanja. Uyu mukobwa w’icyamamarekazi yongeye kugaragara ndetse anishimira ko Imana yakoze imirimo ikomeye ikongera kumuha imbaraga z’ubuzima nyuma y’iminsi itari mike yari amaze ababazwa n’indwara yagize ubwiru atashatse kubwira abakunzi ...

Read More »

Jack B ” Ashyize hanze amashusho y’Indirimbo “Pause” Ayitura Aba Dj Bose baba mu ” Rwanda: REBA VIDEO>>>>

Nyuma Y’igihe gito ashyize hanze iyi ndirimbo  ariko  itagaragaza amashusho, kuri ubu  umuhanzi  “JacK B” yamaze gushyira hanze Video y ‘iyi Ndirimbo. Ayitura buri mu Dj’ wese ubarizwa ku butaka bw’urwanda. Ni indirimbo yakoreye kwa ‘Iyzo pro”, amashusho yayo afatirwa kwa ” faizo pro ” akaba ari Indirimbo ya 3 uyu muhanzi akoreye Kuri ” Album ya’ Diaspora Umuhanzi Jack ...

Read More »

Dore amafoto atangaje yiriwe Acaracara ku mbuga nkoranya mbaga kw’isi hose: REBA HANO>>>>

Taliki 12/06/2018 Nibwo aya mafoto yabyutse acicikana ku mbuga nkoranya mbaga hirya no hino kuri iy’isi dutuye  Abantu beshi bakunze gusakaza amafoto atandukanye atangaje kumbuga nkoranya mbaga babinyujije ku nkuta zabo za Facebook, Instagram, Twitter, n’ izindi zitandukanye. Aya rero niyo mafoto twabahitiyemo atangaje asekeje kurusha ayandi Uburinganire Hagati Y’umugore N’umugabo uyu musaza yasekeje abantu ubwo yashyiraga ifoto kuri’ Facebook ...

Read More »

AFURIKA YEPFO: yababajwe no kwisanga aho kwamuganga bashyira imirambo kandi akiri muzima.

Nyuma y’uko abaganga bo mu mujyi wa Johannesburg ho muri Afurika y’Epfo,bemeje ko Umugore bavuraga yitabye Imana bakamushyira mu buruhukiro ,icyaje gutungurana ni uko nyuma basanze umugore ari muzima yewe akomeye. Uyu mugore utatangajwe amazina yazanywe mu buruhukiro bwitwa Carletonville buherereye mu ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo nyuma y’impanuka ikomeye yakoreye mu muhanda ,Abaganga bemeje ko uyu mugore yapfuye ...

Read More »

Umugabo wateye SIDA abagore babiri yahawe igihano gisekeje n’urukiko

Umugabo witwa Aaron Sutcliffe w’imyaka 29 ukomoka mu Bwongereza uherutse kwanduza agakoko gatera SIDA abagore 2,yabwiwe n’urukiko ko niyongera gukenera gutera akabariro agomba kujya abanza gusaba uruhushya abapolisi Mu gihe byari byitezwe ko uyu mugabo akanirwa urumukwiriye kubera kwanduza abagore 2 agakoko gatera SIDA ku bushake,urukiko rwamutegetse ko igihe cyose azongera gutera akabariro agomba kujya abanza kubwira abapolisi bo mu ...

Read More »

Umukobwa yahisemo kuva mu mujyi ajya kuba mu ishyamba aho azajya yambara ubusa: AMAFOTO>>

Umukobwa wiyise Freelee the Banana Girl kuri You Tube ukomoka muri Australia,wavuye mu mujyi we n’umugabo we bakajya kwibera mu ishyamba bambaye ubusa,bakomeje gutigisa isi kubera amashusho menshi bakomeje gushyira kuri You Tube ndetse n’imibereho babayeho muri iri shyamba bonyine Uyu mukobwa wahisemo kwibera mu ishyamba ndetse akiyambarira ubusa,ntacyogosha umusatsi ndetse amaze kwinjiza akayabo k’ibihumbi 4 by’amapawundi kubera amashusho ashyira ...

Read More »

Umugore akurikiranweho icyaha cyo kwivuga umugabo we afatanyije n’abisengeneza be muri gasabo

Umugore witwa Mutumwinka Julienne wo mu Karere ka Gasabo yatangiye kuburana ku cyaha cyo kwica umugabo we ashinjwa kuba yarakoze afatanyije n’abisengeneza be. Abaregwa bose bemera icyaha. Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukaba rwaraburanishije, kuwa 20 Kamena, urubanza rw’uyu mugore, Mutumwinka Julienne, Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo kwica umugabo we  afatanyije n’abitwa Murego Gakuru Kelly na Murego Gatoya Kevin cyakorewe mu Kagali ...

Read More »

Ubuzima bwa Mwarabu urinda Diamond buri mu kaga nyuma yo gukora impanuka

Umusore w’ibigango, Seleman Mirundi, uzwi ku izina rya  Mwarabu fighter, urinda umuhanzi Diamond, yakoze impanuka none ubuzima bwe buri mu kaga. Ikinyamakuru Kenyan E Daily  gitangaza ko yakoze impanuko ikomeye, akubita umutwe hasi  ajyanwa mu bitaro bya Leta bya Muhimbili (National referral hospital) biri mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania. N’ubwo kidatangaza icyamuteye impanuka, kivuga ko ubwo yamaraga ...

Read More »

Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu mikino y’ Igikombe Cy’Isi: REBA AMAFOTO>>

 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikwabo, yashimiye ikipe y’igihugu ya Sénégal yatsinze Pologne ibitego bibiri kuri kimwe, igakura umugabane w’Afurika mu isoni, dore ko ibindi bihugu byawuserukiye byabaye insina ngufi mu gikombe cy’Isi cya 2018. Afurika yaserukiwe n’ibihugu bitanu mu Burusiya, bine birimo Maroc, Misiri, Nigeria na Tunisia byatsinzwe imikino ya mbere. Kuri uyu wa ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful